Zizou yisobanuye birambuye ku ” Jya Uba Romantic” ikomeje kuvugisha benshi amangambure

Zizou Iradukunda usanzwe uzwi ku izina rya Zizou Al Pacino yatanze ibisobanuro birambuye nyuma y’ aho ayoboye ibikorwa byose bya tekinike mu gusohora indirimbo ” Jya uba Romantic” yumvikanyemo inyikirizo y’ indirimbo y’ Impala ” Narakurebye “yaririmbwemo na Riderman ndetse na King James.

Nyuma y’ aho iyi ndirimbo ” Jya Uba Romantic” ishohokeye ikanatangirwa kumvikana no kugaragara mu itangazamakuru ariko ivugwa menshi ndetse abatari bake bakemeza ko ari ugushishura byujuje amategeko Zizou Al Pacino yateye utwasi abo bamunenga aho agira ati” Ibyo abantu bavuga nta gaciro nabiha icyo nkora ni ukureba icateza imbere umuziki ndetse no kubona indirimbo irangiye ndetse gukurikirana uburyo izamamara.

« Bagupfusha Ubusa », « Vuba Vuba », « Karibu Nyumbani »,ni zimwe mu ndirimbo Zizou yagizemo uruhare rukomeye kugira ngo zitunganywe ndetse zinasohoke.

Mu gihe ” Jya Uba Romantic” ikomeje kuvugisha abatari bake amangambure , Zizou yasobanuye ko intego yo gukora iyi ndirimbo ni uko ngo hagaragaye ko harimo abantu bakundana biherereye ariko bagera mu ruhame ntibabigaragaze.

Abajijwe na The NT impamvu yahisemo gukoresha  abahanzi Riderman na mugenzi we King James muri iyi ndirimbo, Zizou yavuze ko mu gihe cyose atekereje gukora indirimbo ikenewe umuraperi yumva Riderman ari we ugomba kuza ku mwanya wa mbere.

Naho kuri King James yavuze ko uyu muhanzi niwe wari ukwiriye kuririmba ngo kuko afite ijwi rishoboye ndetse ryari rinabikwiriye.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *