Zambia:Umuhanzi na Gafotozi  basabwe gusaba imbabazi Perezida Edgar Lungu bitarenze amasaha 24

Muri Zambia umuhanzi witwa Brian Bwembya n’umufotozi Tukuta Chellah basabwe gusaba imbabazi Perezida w’icyo gihugu Edgar Lungu nyuma yo kumunenga ku mbuga nkoranyambaga  na Guverinoma ye bitarenze amasaha 24, none banze .

BBC World Service - World Business Report, Meet the Zambian music ...

Kuri uyu wa Gatatu, Bwembya na Chellah hamwe n’undi muhanzi witwa Kings Malembe bari basabwe na Minisitiri wa Lusaka, Bowman Lusambo gusaba imbabazi Perezida bitarenze amasaha 24. Kings yarabikoze ariko bagenzi be banga kubikora.

Zambia : B-Flow sings President Lungu's praises over Kanene

Umuhanzi Brian Bwembya na Gafotozi  basabwe gusaba imbabazi Perezida Edgar Lungu bitarenze amasaha 24

Bwembya uzwi nka B Flow mu njyana ya Dancehall, yanenze Leta ya Zambia kutita ku buryo Abashinwa bafata nabi abakozi bo muri icyo gihugu mu gihe Chellah we yamaganye ruswa iri muri Guverinoma.

B-Flow yabwiye BBC ko adashobora gusaba imbabazi azi neza ko ibyo yavuze ari ukuri.

Yagize ati “Ntawe uzancecekesha cyangwa ngo antere ubwoba mu gihe nakoresheje uburenganzira nemerewe bwo gutanga ibitekerezo. Iterabwoba rya Minisitiri ntabwo rizambuza kugaragaza ibibazo igihugu gifite.”

Zimwe mu ndirimbo ze zigaruka kuri Politic

Chellah na we yavuze ko agihagaze ku byo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Bowman Lusambo ntabwo yigeze avuga icyo abo bahanzi bazahanishwa nibanga gusaba imbabazi.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *