Igitekerezo:Uwazura intwari zaharaniriye ubwigenge zanenga iki?Zashima iki?

Amateka ya politiki y’ ibihugu by’ U Rwanda, U Burundi ndetse na Congo-Kinshasa yerekana ko ababiyobora mu bihe Afurika yaharaniraga ubwigenge bwayo bose bari bahuje umugambi kuko bifuzaga kwigenga muri politiki, ubukungu ariko no mu bindi bice by’ ubuzima bw’ abaturage babo.

Mu Rwanda rwari ruyobowe n’ Umwami Mutara Rudahigwa yari amaze kujijuka kuko yaciye ubuhake ubwo yafuzaga ko abaturage be baringanira mbere y’ amategeko.

Mu Burundi, Prince Louis Rwagasore yari amaze kubona umutego w’ umwera akomeza guharanira ko igihugu cye kidacikamo ibice bishingiye ku moko.

Muri Congo-Kinshasa, Emmery Patrice Lumumba yari intiti yarize aho mu Bubiligi ntabwo umuzungu yashoboraga kumushyuka na gato kuko yari yaramenye kera icyo bifuza.

Mu inyurabwenge ya Lumumba n’ abagenzi be bashimangiraga ko nubwo umukoloni yemeye gutanga ubwigenge ntabwo ari ineza agiriye umunyafurika ngo ntiyabikoranye umutima mwiza.

Uru ruhererekane rwa bene ibyo bitekerezo byahurizaga hamwe aho intwari zaharaniriye ubwigenge zari zizi neza ko hari ingaruka zikomeye zizaza nyuma.

Ni nako byagenze kuko nyuma y’ ubwigenge muri ibi bihugu nta mahoro yabonetse kuko umwiryane wari warabibwe watangiye kwera imbuto aho ubwoko bwari ku butegetsi butigeze bworohera abategekwaga.

Guhunga, gukena, ikimenyane no kwivangura ni bimwe mu byaranze ibihugu b’ Ibiyaha bigali mu gihe byari bizi ko bibonye ubwigenge busesuye.

Muri iyi imyaka 60 ishyize U Bubiligi butanze icyo bwise ubwigenge  hari intambwe yagiye iterwa mu buzima bw’ Ibihugu bigize Ibiyaga Bigari nk’ U Rwanda, Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo ibitarakozwe nibyo byinshi.

Mu gihe cy’ ubukoloni , ibi bihugu byose uko ari bitat byari byagizwe kimwe kuko cyitwa Rwanda- Urundi-Congo- Belge.

Ubu bwari uburyo bwiza ndetse bwari bworoheye ababiligi mu butegetsi bwabo bwari bufite intego zo gusahura umutungo kamere w’ ibi bihugu ariko byose biciye mu kwivanga mu buzima bwa politiki ndetse na sosiyete y’ abakolonize.

Politiki yo kuvangura abantu (Divide and rule) ni bumwe mu buryo umukoloni yakoresheje kugira ngo akomeze kugenzura no gutegeka umukolonize(uwakolonijwe).

Iyo Rudahigwa , Rwagasore na Lumumba batagambanirwa n’ abanyeshuri b’ Ababiligi ibi bihugu byari kuzatera imbere ariko na none iyo bizagukolonizwa n’ Ubudage ntabwo byari kuba bibi bene akakageni.

Ntekereza ko aka gace k’ Ibiyaga Bigari ari keza cyane bitewe n’ imiterere yako, amazi meza imisozi mireremire ari nayo mpamvu kifuzwa cyane n’ abera gafite umutungo kamere mwinshi ari ikibabaje ni ko niho hanaboneka abantu bamwe bakize cyane n’ abandi bakennye cya.

Clarisse Umuneza, Umusomyi wa Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *