VIDEO:Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yasusurukije abayobozi mu gitaramo cy’Intwari

Mu gitaramo cyo kwibuka Intwari  cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye,Niyokwizerwa Bosco, umuhanzi mushya mu muziki w’u Rwanda ufite ubumuga bwo kutabona uzwi nka Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bishimiwe basusurukije abitabiriye umuhango.

Niyo Bosco umusore w’imyaka 20 ufite ubumuga bwo kutabona ariko ugezweho muri iyi minsi kubera impano afite mu muziki yitabiriye iki gitaramo nyuma yo gusangiza abakunzi be indirimbo nshya “Uzabe Intwari” ikangurira Abanyarwanda kuzaba Intwari. Ati” Nk’umunyarwanda byongeye w’umuhanzi numva muri iyi minsi iyi ndirimbo ari yo mpano naha Abanyarwanda cyane ko turi no kwizihiza umunsi w’Intwari”.

Ihere ijisho uko igitaramo cyagenze

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari. Ni umunsi utangwaho ubutumwa butandukanye, bugaruka ku bigwi by’Intwari z’u Rwanda.

Uretse iki gitaramo abayobozi batandukanye baba abari imbere mu gihugu n’abafite inshingano hanze yacyo, bifashshije Twitter batanga ubutumwa butandukanye bujyanye n’umunsi w’Intwari.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *