VIDEO-Nyuma yo kubyara akimwa indezo Diane ari mu buzima bw’ibyishimo birangwa n’inseko nziza iherekejwe n’itoto ry’abato 

Agasaro Diane umukobwa ushinja Bruce Melody kumutera inda akihakana umwana,yemeza ko byabaye amateka yamaze kwiyakira ndetse ubu ngo abayeho mu buzima bw’ibyishimo.

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,CelebzMagazine twasuye  Agasaro Diane benshi baherutse mu mwaka wa 2015 ahanganye n’umuhanzi Bruce Melody yaka indezo bitamenyekanye umwanzuro wafashwe.

Umunyamakuru yatunguwe n’inseko nziza iherekejwe n’itoto ry’abato ubu biranga Agasaro bishimangirwa n’ubuhamya we yitangaho ,yemeza ko ibyabaye ari amateka ndetse ubu abayeho mu buzima bw’ibyishimo n’umunezero.

VIDEO ikubiyemo ikiganiro kirambuye

Diane yahinyuje amakuru avuga ko yataye umwana,ahamirimiriza umunyamakuru ko umwana yabyaranye na Bruce Melody akamwihakana arerwa n’abagira neza ku bw’ubuzima bubi yari abayemo.

Nyuma y’ibyahise Agasaro Diane yihangiye imirimo, ubu abayeho mu buzima bwiza yishimira.

Yasoje ikiganiro agira inama abana b’abakobwa kwirinda ibishuko,by’akarusho urukundo n’ibyamamare mu kwirinda kuzababa bihoraho mu buzima kandi bakagira intego.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *