VIDEO-Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge  Kwizera Olivier yasezeye burundu umupira w’amaguru

Nyuma y’iminsi micye yari ishize avuye muri gereza azira gukoresha ibiyobyabwenge, umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports Kwizera Olivier wari yatangaje ko yasezeye burundu umupira w’amaguru .

www.kigalitoday.com/IMG/jpg/kwizera_olivier_2.jpgMu kiganiro yagiranye na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Olivier yavuze ko asezeye nta kipe n’imwe afitiye amasezerano ndetse ahishura ko ari ibintu amaze igihe kirekire atekereza.

Yagize ati “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru.

 “Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”.

Kwizera Olivier yakuwe ku rutonde rw'abakina umukino wa Mozambique - Kigali  TodayMu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, ni bwo Kwizera Olivier yatangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

Kwizera avuga ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w’amaguru kuko buri kintu cyose kibaho kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n’umwe yaba uwo mu muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.

Uyu munyezamu wari mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi, asezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 27 y’amavuko gusa, akaba yaragiye arangwa n’imyitwarire idahwitse yatumye atandukana n’amakipe yakiniye arimo APR FC na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Kwizera Olivier wa Rayon Sports yafunzwe akurikira - Inyarwanda.comKwizera yari amaze igihe gito yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umunyezamu nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa icyizere yagiriwe kikaba cyongeye kuyoyoka nyuma yo kwitwara nabi muri Rayon Sports, bigatuma adahamagarwa mu ikipe y’igihugui yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Central Africa, none hakaba hongeye kwikubitamo ikibazo cy’imyitwarire.

Kwizera Olivier wasabiwe gufungwa imyaka ibiri yemereye Urukiko ko yakinnye  CHAN 2020 yarasanzwemo urumogi - InkangaAjyanwa mu rukiko

Mu Rukiko: Umunyezamu Kwizera Olivier ushinjwa kun - Inyarwanda.com

Kwizera ni umwe mu bakinnyi 30 bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye irushanwa nyafurika rya CHAN 2020, u Rwanda rwagarukiye muri ¼ rutsinzwe na Guinea.

Kanda hano urebe video nziza

Akazuba Cynthia 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *