Uyu mwaka uramusiga atari ingaragu, Patient Bizimana n’umukunzi we berekanywe mu rusengero nka bazakora ubukwe uyu mwaka- AMAFOTO+VIDEO

Umuramyi w’indirimbo z’ihimbaza Imana Patient Bizimana na Uwera Gentille berekanywe mu rusengero mu bantu bazakora ubukwe muri uyu mwaka 2021 aho uyu muhanzi asanzwe asengera.

Mugihe yagiye aruca akarumira umuhanzi w’indirimbo z’Imana Patient Bizimana yashyize hamenyekana umukunzi we ku mugaragaro binyuze mu gikorwa gisanzwe gikorwa cyo kwerekana abantu bari hafi gukora ubukwe mu rusengero rwa Restauration Church hanyuma bigahabwa umugisha n’abayobozi kugira ngo bajye kubana nta kintu kibi kibazwiho. Bikaba byabereye ku rusengero RC Masoro.

Byabaye kuri iki Cyumweru ubwo muri uru rusengero berekanaga abantu bazashakana muri uyu mwaka nuko abakristo batungurwa no kubonamo umuhanzi Patient Bizimana na Uwera byemezwa ko atazaba akibarizwa mu basiribateri buy’umwaka 2021.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga bwakozwe hagaragazwa amafoto za couple zizakora ubukwe, Iya Patient Bizimana yagezweho abakristo basengera muri uru rusengero bahise bamukomera amashyi menshi ari nako bavuza akaruru baririmba indirimbo yiwe yitwa ‘Menye Neza’

Patient Bizimana bivugwa ko n’ubundi yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwera Gentille bikaba byarakozwe mu bwiru dore ko n’itangazamakuru ritari ryemewe gufata icyo aricyo cyose cyerekeye uwo muhango. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Rubavu.

Umukunzi wa Patient Bizimana bivugwa ko bamaranye igihe bakundana ariko uyu muhanzi akaba yarabihishaga kuko n’uyu mukobwa ubusanzwe atuye i mahanga mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Tenesse.

Nubwo nta matariki nyirizina yo gukora ubukwe arashyirwa ahagaragara gusa icyamenyekanye nuko aba bombi uyu mwaka 2021 ubasiga babana nk’umugore n’umugabo kandi bashobora kuzabana muri Amerika.

Abantu benshi bagiye bavugwa mu rukundo n’uyu muhanzi harimo n’umuhanzikazi Gaby Kamanzi. Gusa mu kiganiro twagiranye nka CelebzMagazine yari yahinyuje ayo amakuru avuga ko ataribyo ahubwo amwifuriza kuzagira urugo ruhire kuko abizi neza ko afite umukunzi (Fiancée) mushya.

Umuramyi Patient Bizimana n’umukunzi we Uwera Gentille bagiye kuzabana akaramata

Uwera Gentille niwe mukunzi wa Patient Bizimana akaba asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Patient Bizimana na Uwera basezeranye imbere y’amatego mu mwaka 2019 mu kwezi kwa gatandatu

REBA HANO IKIGANIRO TWARU TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI GABY KAMANZI

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *