Uwari umukunzi wanjye yashatse kuryamana na Diamond? Harmonize

Umuhanzi wo muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamenyekaniye ku izina rya Harmonize yahishuye uburyo Diamond Platinumz bakoreraga mu nzu itunganya umuziki imwe, yatumye atandukana n’umukobwa bakundanaga w’ikizungerezi.

Tanzania:Harmonize ushinjwa ubujura yafatiwe ibyemezo bikarishye ...

Harmonize washinze inzu ye bwite itunganya umuziki yitwa ‘Konde Gang’ yabanje gukundana n’umukinnyi wa filimi wo muri Tanzania, Jacqueline Wolper mbere y’uko abana n’Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti.

Harmonize yashyize Diamond ku rutondo rw’abagabo bamurongoreye  umugore.Uyu muhanzi ajya gukundana na Sarah, Wolper yakunze kugirana ibiganiro n’itangazamakuru, avuga ko Harmonize yakunze umuzungu w’umunyamafaranga, uzajya atera inkunga ibikorwa bye by’umuziki.

Jacqueline Wolper Biography - Age, Family, Education, Net-worth ...Umukinnyi wa filimi wo muri Tanzania, Jacqueline Wolper

Mu gihe Wolper yakomeje gusa n’uwegeka amakosa yose kuri uyu muhanzi no gusebya Sarah, Harmonize na we yahisemo kwatura, avuga icyo yapfuye n’uyu mukinnyi wa filimi.

Ingeso ya mbere yatumye Harmonize afata umwanzuro, ngo ni uko Wolper yari umunyabinyoma, kandi akaba yarararikiraga Diamond, ashaka ko baryamana.

Ati: “Ubundi sinkunda kuvuga abagore ariko birandya cyane. Niyemeje gukomeza guceceka ariko uko akomeza gukora za interviews, avuga ko nakunze umuzungu wo kuntera inkunga, birandya. Gusa icyatumye dutandukana, nzi neza ko na we atakizi.”

Related imageHarmonize mu nkuru ya Radio Jambo ikorera muri Kenya, yarakomeje ati : « Hari muri Mutarama, turi mu gitaramo kwa Diamond Platinumz, turizihirwa, nta n’isoni afite ashaka gukundana na Diamond (…)abwira Diamond ko azamubyarira umwana w’umuhungu kandi icyo gihe Diamond yari afite umwana umwe, Tiffah.”

Harmonize ati: “Yamubwiye ko nta gahunda afitanye na Harmonize, ati ndi kumwe na we mu buryo bwo kumuba hafi gusa, ndagukunda cyane [Diamond].”

 

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *