Uwahoze ari umugore wa Safi, Judith yatangiye gukora na Diamond Platnumz

Hakomeje kwibazwa byinshi ku ifoto yagiye hanze y’uwahoze ari umugore w’umuhanzi Safi, Niyonizera Judith arikumwe n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Umushoramarikazi Niyonizera Judith nkuko bigaragara yatangiye kugirana ibiganiro byihariye n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania ariwe Diamond Platnumz aho benshi bakomeje kwibaza icyo aba bombi barikuganira.

Uyu mushoramarikazi Judith nkuko yabitangarije abamakurikiranira hafi kurukuta rwe rwa Instagram ubwo yashyiragaho ifoto yatangaje ko we ibiganiro bye bikubiye kuri business (ishoramari). Nkuko bigaragazwa kuri iyo foto yagiye hanze basaga nabari kuganirira ahameze nko muruganiriro aho uyu mugore wasaga nuwishimye cyane mu maso kuko yarari kumwe n’icyamamare muri muzika muri Afurika.

Ibi byahise bitera abantu urujijo bibaza ukuntu uyu mudamu yahuye n’uyu muhanzi umaze kubaka izina mu karere ndetse n’afurika muri rusange. Mugihe uyu mugore wanze kwerura ko yatandukanye na Safi Madiba kuri bamwe batangiye kwibaza nimba yaba yatangiye kwinjira mu rukundo n’uyu muhanzi dore ko azwiho gukundana n’abagore benshi.

Kuruhande rw’umuhanzi Safi Madiba usigaye wibera muri Canada we yamaze kwerura ko yatandukanye na Niyonizera Judith n’ubwo batari batandukana byemewe n’amategeko.

Uyu mugore wageze mu Rwanda agatumira abanyamakuru abatangariza byinshi birimo no gutangira gukina filime y’uruhererekane inyura ku rubuga rwa YouTube.

Bivugwa ko uyu mushoramarikazi usigaye wiyita Judith umutegarugori ukize (Bosslady) yagiye gushaka umuhanzi Diamond Platnumz kugira ngo batangire gukora imishinga itandukanye. Aho yagize ati:’’Igihe gitanga ibintu byose… njyewe na Simba.”

Umugore wa Safi Madiba yinjiye mu gukina filime - IGIHE.com

Umugore wa Safi, Niyonizera Judith ari mu byishimo nyuma yo guhura na Diamond bari gukorana imishinga

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *