Ushaka icyiza aragiharanira! Murashi Vanessa yahize kuzamura impano ye y’Ubusizi

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Ushaka inka aryama nkayo!’’ Uyu ni umugani uvuga ko burya ntakintu umuntu ageraho atakiruhiye, bityo umukobwa witwa Ingabire Murashi Vanessa ufite impano y’Ubusizi yahize kuzageza impano ye ku rundi rwe rwego abinyujije mu mivugo.

Mu buryo bugoye uyu muhanzikazi Ingabire Murashi yahisemo kujya mu buhanzi bw’imivugo azi neza ko bitazamworohera ariko akaba we afite intego kuko ariyo mpano yisanzemo.

Ingabire Murashi Vanessa ubusanzwe yifuje gutanga ubutumwa bwiza mu rubyiruko abinyujije mu Ubusizi bw’imivugo ariko biri mu buryo bugezweho [moderne]. Intumbero ikaba yaraturutse mu kuba yarakuze akunda gusoma ibitabo byinshi birimo amateka ndetse no gukunda Ubusizi bw’abamwe mu bahanzi bakomeye barimo Rugamba Sipiriyani n’abandi.

Nkuko ya bitangarije CelebzMagazine ko kugira ngo abikunde yabitangiye akiri muto kuko yatangiye inganzo mu mwaka 2012 ubwo yigaga mu mashuri y’Isumbuye.

Ubusanzwe uyu mukobwa yavukiye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yize ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire ndetse n’Imibare [PCM] muri Doctirina i Kanombe. Avukana n’abakobwa batanu, muri bo niwe muhanzi wenyine, bityo Mama we akaba amushyigikira mu bikorwa bye n’ubwo afite n’Umujyanama we wihariye umereberera inyungu mu bikorwa bye.

Umujyanama we mu bya Muzika Celestin Ntawirema ubwo yatuganirizaga yatubwiye ko uyu muhanzikazi yifuje gukorana nawe kubera impano yaramubonye ubwo yamwumvaga bwa mbere bikaba byari mu 2018 amugezaho impano ye y’Ubusizi akifuza kumufasha mu bikorwa bye.

Ati “Mu byukuri byaranshimishije ubwo n’umvaga impano ya Ingabire Murashi Vanessa kuko yanyeretse ko afite ubushake dore ko kugira ngo ubone abakobwa ba bahanzikazi bakora injyana akora bigoranye cyane, yabwiye ko umubyeyi we amushyigikiye nanjye mpitamo ku mufasha kugirango azagere ku nzozi ze yifuza kuzageraho.’’

Yakomeje avuga ko amufasha kumva neza umuvugo nyawo muri myinshi aba yaranditse kuwo akwiriye gushyira hanze kugira ngo uzashimishe abakunzi be.

Umusizi Ingabire Murashi Vanessa yatangiye inganzo mu 2012 bigoranye ariko agatangira gushyira hanze imivugo ye mu 2018.

Ati “Natangiye guhimba biragoranye 2012. Ariko umuvugo wa mbere nawusohoye 2018 icyo gihe nakoreshaga impano yanjye nandikira abandi, kuko naburaga bwa bushobozi. Nyuma nza gutangira gukora imivugo yanjye. Ubusizi ni ubuvuzi kuko nta kintu nandika kitari cyo niboneye. Naje gusanga hari n’abandi bifasha mbihitamo.”

Mu bandi Basizi avuga afatiraho urugero ni Charles Bukowski w’Umudage witabye Imana mu 1994, kubera ubuhanga yamwumvanye, no gukunda kumva indirimbo z’abahanzikazi barimo Cecile Kayirebwa n’abandi.

Ingabire yashimangiye ko afite imivugo myinshi mu bubiko ndetse amaze kwandika myinshi ku buryo atazi umubare wayo kuko uko agize igitekerezo ahita afata ikaramu akandika. Ubu iyo amaze gushyira hanze ni itatu.

Mu mivugo y’uyu mukobwa imaze kujya hanze harimo uwo yise ‘There Was A Time’. Muri uyu muvugo agaragazamo ibintu akenshi bireberwa inyuma ku bantu biba bitandukanye n’ukuri kubabamo. Imyinshi ikaba yibanda ku buzima bw’Igitsina gore, intego ye ni ukuzabera urugero benshi mu gihe kiri imbere, cyane cyane abazaba bari kubyiruka.

Ingabire Murashi Vanessa arifuza kuzageza impano ye ku rundi rwego abinyujije m’Ubusizi

Nubwo yabitangiye bigoye Ingabire Murashi yavuze ko yishimiye aho ageze kandi ashimira abakomeza ku mushyigikira

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *