Usain Bolt yerekanye impanga aherutse kwibaruka

Usain Bolt uzwiho guca agahigo k’umuntu wihuta cyane ku isi yatunguye abantu cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza abahungu be b’impanga ku munsi waba Papa.

Izi mpanga zamaze guhabwa amazina umwe yitwa Thunder na Saint Leo barikumwe na nyina wabo Kasi Bennett bifotoranyije bishimiye aho bari bicaye mu busitani.

Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, Usain Bolt ukomeye wo gusiganwa ku maguru muri Jamaica yatangaje ko havutse abahungu be b’impanga abinyujije ku rubuga rwa Instagram ku munsi wejo ubwo hizizwaga umunsi waba Papa.

Abashakanye bombi bakiriye impanga nyuma yuko mushiki wabo wahawe izina rya Olympia yavutse umwaka ushize. Izi mpanga zahawe amazina yitwa Thunder na Saint Leo izina n’ubundi ry’uyu munyabigwi.

Icyamamare mu kwihuta cyane ku isi Usain Bolt w’imyaka 34 ntazitabira imikino Olempike izabera i Tokyo y’uyu mwaka kuko yasezeye mu byerekeye no gusiganwa mu mwaka 2017.

Bolt azibukwa mu mateka kubera kuba umuntu wihuta cyane ku isi ufite amateka y’amasegonda 9.58 muri metero 100 yiruka muri shampiyona y’isi yabereye i Berlin yabaye mu 2009.

Kugeza ubu nta muntu n’umwe wari wakuraho agahigo kashyizweho na Bolt i Berlin n’ubwo byagiye bigeragezwa n’abantu batandukanye ku Isi.

Icyamamare Usain Bolt cyerekanye impanga aherutse kwibaruka

Usain Bolt yakoze amateka yo kwiruka amasegonda atageze mu 10 muri metero 100

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugiye gususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *