Urutonde rw’abakinnyi bafite ibikombe byinshi mu mupira w’amaguru kurusha abandi ku isi

Mu mukino w’umupira w’amaguru biragora ku menya umukinnyi w’igihanganjye muri ruhago ku isi,ariko abenshi bakagendera ku buryo umukinnyi aba yaritwaye.Gusa umuntu arebeye ku rutonde rw’abakinnyi bamaze guhabwa ibikombe byinshi kurusha abandi ku isi utangazwa no kubona abakinnyi twita ibihanganjye nka Christiano Ronaldo atari ku rutonde.

CelebzMagazine yabakoreye ubushakashatsi ibakorera urutonde rw’abakinnyi bamaze guhabwa ibikombe byinshi ku rusha abandi ku isi.Ibi bikombe ntago ari byo bagiye batsindira ku giti cyabo,bagiye babitwara mu makipe yabo bakinamo cyangwa bakiniragamo.

Image result for Maxwell Scherrer Cabelino Andrade

1.Umusore Maxwell Scherrer Cabelino Andrade ukomoka mu gihugu cya Brazil.Uyu musore w’imyaka 37 ubu wakinaga mu ikipe ya Paris-saint-Germain mu Bufaransa,ayoboye urutonde n’ibitego 37 yabibonye mu makipe yagiye akiniramo nka Cruzeiro, Ajax, Inter Milan, Barcelona, and Paris Saint-Germain.

Image result for Oleksandr Shovkovskiy

2.Umusore Oleksandr Shovkovskiy,umunyezamu ukomoka mu gihugu cya Ukrain.Uyu musore w’imyaka 43 nubwo yahagaritse gukina (Retired),afite ibikombe 36 byose yakuye mu ikipe  ya Dynamo Kiev ariyo yafatiraga harimo ibikombe 14 yakuye muri Ukrainian Premier League.Uyu mukinnyi kandi akaba yaragaragaye mu irushanwa rya Champions League inshuro 100 ariko atarabonamo igikombe.

Image result for Ryan Joseph Giggs

3.Umusore Ryan Joseph Giggs w’imyaka 44 uzwi cyane mu mwambaro w’ikipe ya Manchester United,yibitseho ibikombe 35. Uyu musore ukomoka mu Bwongereza muri Wales yahagaritse umupira ,ahita yinjira mu byo gutoza. Giggs yagaragaye inshuro 963 mu mikino y’ikipe ya Man U,atwaramo ibikombe bya premier league 13.

Image result for Dani Alves

4.Dani Alves umukinnyi w’imyaka 34,ukomoka mu gihugu cya Brazil kuri ubu afite ibikombe 34 yabonye mu makipe yakinnyemo nka Bahia, Sevilla, Barcelona, Juventus, and PSG.Kuri ubu Alves ni myugariro ukina mu ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa.

Image result for Kenny Dalglish

Ku mwanya wa Gatanu kandi haza umusaza wakanyujijeho Kenny Dalglish w’imyaka 67 ukomoka mu gihugu cya Scotland yanyuze mu makipe nka Celtic na Liverpool gusa ari naho yakuye agahigo k’ibikombe 31. Kuri ubu Kenny ni umutoza  ndetse na Manager wa Blackburn Rovers na Celtics.

Image result for Zlatan Ibrahimovic

Ku mwanya wa Gatandatu ni umusore Zlatan Ibrahimovic.Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Sweden w’imyaka 36 nawe afite ibikombe 31 akesha amakipe yagiye anyuramo nka Ajax, Juventus, Inter, Barcelona, Milan, PSG na  Manchester United.Kuri ubu Zlatan akina mu ikipe ya LA Galaxy yamenyekanye mu ikipe ya Manchester United ,nubwo yayivuyemo nta gikombe Champions league atwaye,ariko guhera 2001 buri mwaka w’imikino Zlatan yabonaga igikombe.

Related image

Ku mwanya wa Karindwi haza umusaza  Vitor Baia.Vctor w’imyaka 48 ukomoka mu gihugu cya Portugal nawe yahagaritse gukina umupira amaze kubona ibikombe 30 akesha amakipe yanyuzemo nka FC Porto  na FC Barcelona zose yazibereye umuzamu.

Image result for Lionel Messi

Ku mwanya wa Munani haza umukinnyi Lionel Messi tuzi nk’igihanganye ku isi ariko mu bikombe akaba afite ibikombe 30 gusa abikesha ikipe ya FC Barcelona akinira kuri ubu. Messi w’imyaka 30 akomoka mu gihugu cya Argentina amaze gutwara Ballon D’Or 5 ariko nta bikombe byinshi aratwara mu ikipe ye ya Barca.

Image result for Andres Iniesta

Ku mwanya wa Cyenda haza umusore Andres Iniesta nawe usa nkaho arimo gusezera umupira doreko amaze igihe atangaje ko uyu mwaka waba uwanyuma tumubona mu mupira w’amaguru akina.Uyu musore w’imyaka 33 ukomoka mu gihugu cya Spain nawe yibitseho ibikombe 30 abikeshya ikipe ya Fc Barcelona ari nayo agikinira kuri ubu.

Related image

Ku mwanya wa Cumi tuhasanga umusore Gerard Pique. Pique w’imyaka 31 gusa kuri ubu afite ibikombe 29 akesha amakipe abiri yakinnyemo Manchester United na Fc Barcelona ari nayo agikinamo ubu. Pique nawe ukomoka muri Spain ashobora gukomeza kongera umubare w’ibikombe akomeje gukina muri Barca doreko kuri ubu habura imikino itari mynshi ngo Barca itware igikombe cya La liga.

Uwase Bora-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *