Urutonde rw’abahanzi nyarwanda bananijwe n’ikinyejana bararekura

Ntawe uzibagirwa ibihe umuziki w’u Rwanda, wari utangiye kugarura ubuyanja, ukigaranzura ba Raggae Dee, Saida Karoli, Rose Muhando, Bushoke, Jose Chameleone n’abandi bari bamaze igihe bari ku gasongero kawo bacurangwa mu tubari dutandukanye, muri Salon de Coiffure, mu itangazamakuru n’ahandi.Gusa ikibabaje ni uko bamwe mu baharaniye impinduka  bananijwe n’ikinyejana bararekura.

Nkuko tudasiba kukugezaho amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,Celebzmagazine.com twaguteguriye urutonde rwa bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bubatse amateka none baribagirana bucece.

Uko imyaka ihita indi igataha niko iterambere rihindura byinshi,bamwe ubuzima bukoroha abandi bugakomera ahanini bitewe nuko bananiwe kubyakira no kugendana n’iterambere.

Ibihe byahise byari bigoye ku muziki w’u Rwanda wari umeze nk’uwazahaye nta cyizere cyo kuzahuka no kongera kugira ubukana nk’ubwo ba Sebanani, Impala, Orchestre Ingeri, Makanyaga Abdoul n’abandi bawukoze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bafite mbere y’aya marorerwa yashegeshe u Rwanda n’umuziki muri rusange.

Gusa habayeho impinduka abahanzi batandukanye bahigika abahanzi bo hanze bari baramaze kwiyegurira isoko ry’umuziki w’u Rwanda.

Ariko nabo uko ibihe bigenda bihita hagiye haza izindi mpano nshya zikabashyira ku ruhande, abandi bakagira ibibazo bitandukanye bituma ubwamamare bwabo bugenda bukendera kugeza bazimye.

Nk’uko usanga ab’ibyamamare babita aba-Star,biba bigereranywa n’inyenyeri ishobora kumurika ariko hakabaho igihe kigera ikaburirwa irengero bitewe n’impamvu zimwe ziba ziteye urujijo cyangwa se n’izindi zigaragarira buri wese.

Mu gihe cyo kwaka cy’umuhanzi usanga ameze neza cyane, aba acurangwa ku maradiyo, televiziyo, acaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mbese no mu biganiro bya benshi ahoramo.

Ariko, kuri bamwe hari igihe kigera bakabura! Ukibaza niba ari kanaka wari uzi wegukanye ibihembo bikomeye agatumirwa mu bitaramo bitandukanye bigatinda bikakuyobera, ariko niko Isi imeze.
Iyo umuhanzi ameze neza aba ameze nk’umwana uri ku ibere, yitaweho cyane.

Celebzmagazine.com twifashishije urukuta rwacu rwa Facebook iyi nsanganyamatsiko twunganiwe n’abanyamakuru,abafana n’abandi bafite aho bahuriye na muzika.

Aba bose bahuriza ko abahanzi nyarwanda  hari abagiye babigiramo uruhare rukomeye biturutse ku myitwarire idahwitse,kuganzwa n’ibibyobwenge bigatuma batakaza igikundiro ariko ahanini ngo hari n’abananirwa kugendana n’iterambere(ikinyejana) bagashaka gukomeza kwitwara nk’ubushize aho guhindura ingamba bikarangira bemeye kurekura.

Ibi kandi biteza ubushyamirane hagati y’abahanzi bashya(bakizamuka) n’abahanzi bakuze b’aho hambere bashinjanya kwica umwuga,kutubahana no kudashyigikirana.

 Aba ni bamwe muri bo

Diplomate asanga filime Coming to America/Un Princ - Inyarwanda.com

Diplomate:Benshi muramuzi yubatse amateka mu njyana ya Hiphop yibanda ku mateka by’umwihariko yahawe ikiganza na Perezida Paul Kagame.Yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye ariko se ubu Diplomate ari he?

Umwami wa Coga Style yasohoye amashusho ya 'Bariho' – IMVAHONSHYA

Rafiki:Uyu yamenyekanye nk’umwami w’injyana nshya Coga Style,yarakunzwe akorera amafaranga menshi nk’umuhanzi wari uzanye agashya ariko se ubu ari he?

Makonikoshwa atangazwa n'abamwita umusaza bitiranya ibihangano bye ...

Makonikoshwa:Uyu muhanzi yagize umuriri ukomeye mu Rwanda mu myaka ya 2005. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Agaseko’, ‘Bonne Anne’, ‘Nkunda kuragira’ n’izindi nyinshi.Uko iminsi ihita indi igataha niko arushaho kwibagirana.

Bite bya Dr Claude? Menya aho ari kubarizwa n'ibyo - Inyarwanda.com

Dr. Claude:Mu bihe bya Dr. Claude yabaye umuhanzi ukomeye cyane, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Contre Succes’, ‘Baramujyanye’, ‘Igikara’, ‘Yebaba we’, ‘ Telefoni’ n’izindi.Ubwo aherutse yasangije abakunzi be indirimbo nshya gusa asa n’uhugiye mu bindi.

Elion Victory:Uyu nawe ari mu bahanzi b’abahanga, afite umwihariko wo kuririmba anicurangira ibicurangisho.

Yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Marita’ ft Kamichi, ‘Amafaranga’, ‘Mbwiza ukuri’ n’izindi nyinshi.

 Young Junior:Uyu musore ubundi witwa Ngabonziza Albert Fiston yaje mu mwaduko wa Diplomate ubwo yari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Yumvikanye cyane mu ndirimbo ya y’uyu muhanzi usa nk’aho ariwe wamumenyekanishije yitwa ‘Umucakara w’ibihe’.

Puff G:Uyu musore ni umuhanga mu byo benshi bita guhogoza, nawe yamamaye mu myaka irenga umunani ishize ariko ubu yaburiwe irengero.

Fearless:Uyu mukobwa wamenyekanye mu muziki nka Keza Fearless ni umwe bagiye bakangaranya benshi mu bihe bitandukanye mu gihe yari akiri mu bagezweho mu muziki.

Neg G:Ari mu bazamukanye na Riderman ndetse banabanaga mu itsinda rya UTP Soldiers ryarindimutse aba bombi bakajya mu mahari na n’ubu bakaba badacana uwaka.

Mu bindi bihugu aho muzika ikataje,usanga abahanzi b’aho hambere(Legends) baba bubashywe bakiririmba by’akarusho hari n’abagizwe abajyanama mu by’umuziki abandi bahagarika kuririmba bagashora imari mu bya muzika,gusa mu Rwanda biratandukanye kuko n’uwigeze kugaragara mu mwuga birangira asezete bucece.

Abagaragaye kuri uru rutonde sib o gusa batakigaragaza ahubwo ni bamwe mubamenyekanye cyane ubu batakigaragaza muri muzika.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *