Urutonde rw’ abaperezida bafite byinshi babazwa muri 2020

Uru ni urutonde rwa bamwe mu baperezida bafite ibibazo bikomeye muri politiki y’ imbere mu bihugu byabo bishingiye ku mutekano muke, ivangura ndetse banagaragayeho gushaka gukomeza gutegeka bahindura itegekonshinga.

1.Donal Trump: Ni Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gutakaza amajwi menshi biturutse ku kibazo cy’ ubwicanyi bukorerwa abaribura mu gihugu cye.

Uyu muherwe waje kuba umunyapoliti wifuza kongera kuyobora manada ya kabiri ntashoboye gukemura iki kibazo bivugwa ko gituruka ku mikorere mibi ya polisi.

2.Ibrahim Boubabacar Keita: Ni Perezida wa Mali arashinjwa kunanirwa guharanira ubusugire bw’ igihugu cye aho bigaragara ko inyeshyamba zifite imyemerere ya isilamu zakomeje kwibasira abaturage bo mu gace k’ amajyaruguru ndetse zikanica umubare mwinshi cyane w’ ingabo za Leta.

3.Paul Biya:Uyu mukambwe yafashe ubutegetsi kuva muri 1982 , uyu munsi ashyirwa mu majwi ko yanze  kurekura ubutegetsi ariko na none igihugu cyigabanyijemo ibice bibiri amajyepfo akoresha igifaransa n’ amajyaruguru akoresha icyongereza.

Ayo ni amateka yazanywe n’ ubukoloni ariko Paul Biya ntiyashoboye kunga neza ibi bice byombi bituma bihora bishamiranye.

4.Edourdo Duterte:Uyu ni Perezida wa Philipines azwiho kwica abacuruza n’ abakoresha ibiyobyabwenge ibi bigatuma afatwa nk’ umuntu utubahiriza uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

5.Evariste Ndayishimiye : Kugeza magingo aya uyu musirikare akaba ni umunyapolitiki ategerejweho byinshi kuko igihugu cy’ u Burundi cyari kimaze iminsi kiri mu icuraburindi.

Ni ukuvuga rero mu gihe akoze neza igihugu cye gishobora gutera imbere bitaba ibyo bikazarushaho kujya rudubi.

  1. Emmanuel Macron: Perezida w’ U Bufaransa yari yitezweho cyane cyane n’ urubyiruko ariko mu maka itatu amaze ategetse igihugu cye nta amahirwe ahabwa kuko yanasabwe kurekura ubutegetsi.
  2. Teodoro Obiang Nguema Mbasogo:Ni Perezida wa Guinnee Equatoriale kuva muri 1979 avugwaho kuba umunyagitugu ndetse akaba asesagura umutungo w’ igihugu wakogombye gufasha rubanda.
  3. Edgard Lungu: Ni  Perezida wa Zamiba afite imyaka 62 y’ amavuko abamurwanya bamubwira ko ananiwe nawe akagerageza uburyo bwose yahindura itegekonshinga bityo aguma ku ngoma.

9.Idriss Deby:    Ni Perezida wa Tchad mu kuguma ku butegetsi yagiye yiyanangiriza u Bufaransa avuga ko iki gihugu gikunda kwinjira mu bitakireba, nk’ uko yabitangaje mu kianiro yagiranye na TV5 kuwa 25 Kamena 2017.

Celebs@editorial

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *