Urutonde rushya rw’abahanzi 15 bakomoka muri Afurika bakunzwe ku Isi

Muri Afurika umuziki ni kimwe mu bisusurutsa abahatuye bikanabinjiriza amafaranga mu bukerugendo,bikanafasha abahanzi Nyafurika kumenyekana no kwigarurira imitima y’abatuye Isi byihuse ku bw’impano n’umwimerere.

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye n’urubyiruko ruhanga udushya,twifashishije imbuga zikora intonde zirimo Forbs Magazine twifuje kubagezaho abahanzi 15 bakunzwe muri Afurika by’akarusho bubatse izina ku isi.

Mali's Oumou Sangaré wins big at Songlines Music Awards | Music In ...Oumou Sangare(Malian)

Uyu azwi cyane,yegukanye igihembo cya Grammy Awards abikesha album “Moussoulou”.I ndirimbo ze ahanini zibanda ku rukundo n’uburenganzira mu gukora ubukwe.Mu mwaka wa 2003 yagizwe ambasaderi wa FAO,2001 ahabwa igihembo na UNESCO.

Diamond Platnumz yavuye mu kato yari amazemo iminsi 14 - Kigali TodayDiamond Platnumz

Akomoka muri Tanzania,yamenyekanye mu ndirimbo “Number One” yakoranye na Devido wo muri Nigeria.Yegukanye ibihembo binyuranye birimo Channel O na HiPipo Music Awards.

Ni we muhanzi ugurisha indirimbo ze cyane mu karere k’ibiyaga bigari by’akarusho ukunzwe.

Wizkid

Ku myaka 30 y’amavuko,Wizkid ashyirwa ku rutonde rw’abaherwe.Umwaka wa 2016 ni bwo yigaragaje arahirwa asinya muri BankyW’s EME by’akarusho afatwa nk’uwaharuriye abandi inzira.

Salif Keita

Salif Keita ni we wahanze Mali Empare, by’akarusho ni nawe nkomoko ya Afro-Pop muri Afurika.Yakoze byinshi bishoboka mu kumenyekanisha muzika ya Afurika ku Isi.

BBC Radio 4 Extra - Youssou N'Dour at 50: Africa's Greatest StarYoussou N’dour

Youssou N’Dour ni umwe mu bahanzi b’ubukombe muri Senegal bagihumeka umwuka w’abazima, uyu muhanzi ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ukina filime rimwe na rimwe ndetse akaba umucuruzi n’umunya politike ukomeye muri Senegal aho akomoka.

Mu 2005 ni bwo uyu muhanzi Youssou N’Dour wo muri Senegal yatsindiye igihembo gikomeye cya Grammy Award aho Album ye yari igezweho icyo gihe yise ‘Egypt’ mu cyiciro cya Best Contemporary World Music Album.

Mu mwaka wa 2000 ni bwo Youssou N’Dour yagizwe umwe mu ba Ambasaderi ba FAO mu gihe mu mwaka wa 2008 yinjijwe muri komite ya Chirac Foundation akaba ari umuryango washinzwe n’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac, mu gihe muri uyu mwaka kandi ari bwo uyu mugabo yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’ubucuruzi giciriritse yanitiriye indirimbo ye ‘Birima’.

Onyeka Onwenu | NigeriaOnyeka Onwenu

Ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu myaka yahise.Azwi mu ndirimbo zihimbaza Imana no kuririmba indirimbo z’ubuzima(HIV/AIDS) iziharanira uburenganzira bw’abagore n’abana.

Angélique Kidjo | Hopkins Center for the Arts at Dartmouth

Angelique Kidjo

Umuhanzi wo muri Benin Angélique Kpasseloko Hinto Hounsinou Kandjo Manta Zogbin Kidjo, uzwi ku izina rya Angélique Kidjo muri muzika, yazamuye ibendera rya Afurika atwara igihembo cya ‘Best World Music” muri Grammy Award avuga kuri Burna Boy ukorera umuziki muri Nigeria ndetse anashimwa na Perezida wa Benin Patrice Talon.

Ni ku nshuro ya kane Kidjo atwaye iki gihembo muri Grammy Award. Azwiho kuba adahwema kugaragaza umuco wa Afurika mu ndirimbo ze.

Angélique Kidjo w’imyaka 59 yavukiye i Cotonou muri Benin, ni umuhanzi, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime.

King Sunny Ade: True Juju Royalty : NPRKing Sunny Ade

Uyu muhanzi ni we watangije injyana yitwa Afro Juju,ni umwe mu bahanzi batacitse intege akaba umuhanga mu gucuranga guitar n’ingoma.

Khaled (musician) - WikipediaKhaled

Khaled Hadj Ibrahim azwi cyane ku izina rya Khaled ku rwego rw’Isi yose ,yahanze injyana yitwa “Rai” aririmba mu Gifaransa,Icyarabu,Icyongereza by’umwihariko yibanda ku muco Nyafurika.Akomoka mu gihugu cya Algeria akaba akunzwe cyane muri France.

Congolese legend, Awilo Longomba to perform live in Kampala ...Awilo Longomba

Umunyamuziki w’umunye-Congo Awilo Longomba yavutse tariki 05 Gicurasi 1962 mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), akaba yibanda ku njyana ya R&B Soul; azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Sans Papier’, ‘Fifi’, ‘Karoline’, ‘Zumbeya’ n’izindi nyinshi.

Femi Kuti - New Songs, Playlists & Latest News - BBC MusicFemi Kuti

Femi Anikulapo Kuti ufite se watangije injyana ya ‘Afro Beat Fela Ransome Kuti,ni umuhanzi, umucuranzi w’icyuma cya muzika cya ‘saxophone’, Umuyobozi wa Orukesitere, n’umunyapolitiki muri Nigeria.

VIDEO:Incamake y'ubuzima bw'umuhanzi Fally Ipupa utegerejwe i ...Fally Ipupa

Faustin Ipupa Nsimba [Fally Ipupa] Dicap la Merveil, El Mara, umuhazi w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).Fally Ipupa yakunzwe by’ikirenga mu ndirimbo ‘Original’ inifashishwa kenshi mu kwamamaza.

Tribute to Manu Dibango: Cameroonian jazz pioneer loved across ...Manu Dibango

Umuhanzi Manu Dibango wahimbwe “Papy Groove” aherutse gupfa azize COVID19 afite imyaka 86.Manu Dibango ubusanzwe akomoka muri Cameroon yageze i Marseille mu 1949 akiri ingimbi, ibikorwa bye byamuhesheje umudari w’icyubahiro Chevalier de la Légion d’honneur mu 2010.

Uyu mugabo yari agikomeye acuranga injyana ya jazz n’iyitwa musique classique, ndetse mu mwaka ushize yakoze ibitaramo bitandukanye.

Abamuzi bavuga ko yari umugabo w’igihangange, munini kandi ubwo bunini bwe bungana n’ubumuntu yagiraga, ngo yahoraga yishimye.

Olomide apologises for assault ahead of return

KoffiOlomide

Koffi Olomide ni umwe mu bahanzi bubatse amateka maremare cyane muri Afurika ndetse no hanze yayo akaba akomoka muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuziki Koffi wakomeje kugenda ugira ingufu nyinshi muri Afurika yose aho mu mwaka wa 1998 yegukanye igihembo y’umuhanzi wa mbere w’umunyafurika (Best African Artist) maze gikurikirwa n’ibihembo 4 bya Kora Awards yahawe muri 2002 bitewe n’imbaraga nyinshi ytakoresheje kuri album ye yitwa “Effrakata”.

Tubaba Celebrates His Birthday With Big Brother Housemates |Tubaba

Umuhanzi ukomeye muri Afurika, 2Face Idibia wo muri Nigeria wamamaye cyane mu ndirimbo ‘African Queen.

2Face yavutse mu 1975, ahitwa Jos muri Leta ya Plateau muri Nigeria), benshi bamumenye nka 2face Idibia. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer.

Ni umwe mu bahanzi bafite ibihembo byinshi muri Nigeria.

Yegukanye igihembo cya MTV Europe Music Award, icya World Music Award, bitanu bya Headies Awards (Hip-hop award), bine bya Channel O Music Video Awards , kimwe cya BET award , bine bya MTV Africa Music Awards, kimwe muri MOBO award, KORA award imwe n’ibindi byinshi bitari ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo muzika nyarwanda irushaho gutera imbere igitangaje ni uko nta muhanzi w’umunyarwanda ugaragara kuri uru rutonde bigaragaza ko hagikenewe byinshi byo gukorwa.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *