Yvonne Idamange yategetswe kuburanira mu muhezo

Urukiko rukuru i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko urubanza rwa Yvonne Idamange ruburanishirizwa mu muhezo, we yahise yihana (yanga) inteko y’abacamanza yategetse ibi.

Idamange yavuze ko yarezwe mu ruhame bityo adashaka kuburanira mu muhezo nk’uko byasabwe n’ubushinjacyaha.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu birimo: guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside. Ibyaha we yahakanye.

Uyu munsi kuwa kabiri yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho ari kuri gereza ya Mageragere i Kigali urukiko ruri i Nyanza, urubanza rutangiye ubushinjacyaha bwasabye ko rushyirwa mu muhezo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Idamange aregwa n’uburyo byakozwemo byagize ingaruka ziboneka ku mbuga nkoranyambaga no muri rubanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite impungenge ko iri buranisha rikomeje mu ruhame ryabera Idamange urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo “gupfobya jenoside, kwamamaza ibihuha no gukomeza propaganda ye yo kwangisha abaturage leta.”

Buvuga ko Idamange asubiyemo ibirego aregwa mu maso ya rubanda byakurura umutekano mucye, ko “ku nyungu z’umudendezo wa rubanda” uru rubanza rwaburanishwa mu muhezo.

Umushinjacyaha ati: “Perezida ni umuntu udasanzwe (Idamange) yamutukiye mu ruhame none murashaka ko urukiko ruba umuyoboro we akongera gutesha agaciro ubutegetsi abwangisha rubanda?”

“Niba ubutabera bwigenga nimureke tuburane mu ruhame”

Yvonne Idamange w’imyaka 42, yavuze ko atakwemera kuburanira mu muhezo kuko “bandeze mu ruhame”.

Yavuze ko umushinjacyaha ubwoba afite ari ubw’uko yakwisobanura mu maso ya rubanda akerekana ko afungiye ubusa kandi yarenganyijwe na leta.

Idamange yagize ati: “Niba mufite demokrasi, ubutabera bukaba bwigenga nimureke ruburanishwe mu ruhame”.

Maitre Bruce Bikotwa wunganira Idamange yavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kinyuranyije n’Itegekoshinga riteganya ko imanza ziburanishwa mu ruhame, uretse iyo urukiko rwemeje ko rujya mu muhezo rushingiye ku mategeko.

Ati: “Ubushinjacyaha nta ngingo n’imwe y’amategeko bwagaragarije urukiko bushingiraho busaba ko rushirwa mu muhezo”.

Akavuga ko nta kintu cyerekana ko Abanyarwanda bahungabanyijwe n’ibyatangajwe na Idamange kuko ngo nta mibare y’Ubushakashatsi ubushinjacyaha bushingiraho bubyemeza.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwiherereye rugarutse rwanzura ko impungenge z’ubushinjacyaha zifite ishingiro, rutegeka ko uru rubanza ruburanishwa mu muhezo.

Kwihana inteko

Yvonne Idamange yumvise ibi yahise avuga aranguruye ati: “Narabibabwiye ko nta bucamanza muzampa, iyi nteko ndayihannye.”

Kwihana inteko cyangwa umucamanza mu rubanza ni ukwanga ko arugarukamo kubera impungenge umufiteho mu gutanga ubutabera. Ni bumwe mu burenganzira bw’ababuranyi.

Umucamanza yasubije uregwa ko nta muntu wemerewe kwamagana icyemezo cy’urukiko ahubwo akijuririra.

Gusa urukiko rwavuze ko ubwo yihannye inteko iburanisha uru rukiko ruzagena indi nteko izaburanisha uru rubanza, ishobora kurutangira bushya.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *