Urubyiruko rwize ubuhinzi,umusemburo w’iterambere

Mu gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri cyateguwe na HORECO (HortiCulture in Reality Corporation)cyahuje abaturage bo mu karere ka Huye n’akarere ka Gisagara bahinga mu gishanga cya Ruvungirana cyangijwe n’isuri bafatanije  n’ubuyobozi bw’uturere duhurira ku gishanga cya Ruvungirana hamwe n’urubyiruko rwize ubuhinzi  rukajya no guhabwa amahugurwa mu gihugu cya Isiraheri mu gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri izafasha abaturage mu guhangana n’isuri mu rwego rwo kubafasha kuzamura umusaruro uzabageza ku iterambere.

Mukatabaro Florence na Akimana Noheri ni bamwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cya Ruvungirana baganiriye n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com bavuga ko bishimiye igikorwa cyateguwe na HORECO kuko ngo imirwanyasuri izatuma ubutaka bwatwarwaga imusozi bukajya kwangiza igishanga butazasubira gutwarwa bakaba bizeye  ko umusaruro uziyongera .

Abahinzi bishimiye iyi gahunda

Umuyobozi mukuru wa HORECO , Ndayizeye Emmanuel avuga ko ubukangurambaga bwo kurwanya ibiza bahisemo kubukorera mu  turere twose tw’igihugu mu rwego rwo gufasha abahinzi  kugira uruhare mu kurwanya isuri aho HORECO yohereza abakozi  b’inzobere mu buhinzi bagapima hanyuma umuturage agafashwa kumva ko kurwanya isuri biri mu nshingano ze,akomeza avuga ko ubu bukangurambaga bukorwa mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi.Uyu muyobozi kandi asaba abahinzi  gukomeza kwita ku mirwanyasuri yacukuwe kugira ngo itazasibangana  cyangwa ikangirika.

Umuyobozi mukuru wa HORECO Ndayizeye Emmanuel mu gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri(ifoto)

Umuyobozi w’akarere  ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habineza Jean Paul avuga ko abaturage bafashijwe kurwanya isuri bagomba gukomeza kwitabira kuyicukura no muyindi murima ndetse bakibuka no gutera ibyatsi kugira ngo imirwanyasuri ifate neza ikomere .

Habineza Jean Paul ,umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere  n’ubukungu

Yassini Iyamuremye umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ashimira urubyiruko rwo muri HORECO uruhare rugira mu iterambere ry’ubuhinzi n’igihugu muri rusange akavuga ko biteye ishema kuko amahirwe ruhabwa na Leta ruyakoresha kandi neza agatanga umusaruro .

Yassini Iyamuremye  umukozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi  nyuma y’igikorwa cyo gucukura imirwanyasuri yagejeje ubutumwa kubahinzi bari bitabiriye

Igishanga cya Ruvungirana giherereye hagati y’akarere ka Gisagara n’akarere ka Huye gihingwa n’abaturage bibumbiye muri cooperative  Tuzamurene gihingwamo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori,imboga ,ibishyimbo n’ibindi bihingwa ,gifite  ubuso bungana na   Ha75. Akarere ka Gisagara gafite ibishanga Ha9 byangijwe n’ibiza naho mu karere ka Huye Ha 32 zangijwe n’ibiza muri uyu mwaka wa 2020.

Abaturage n’abayobozi bahuriye mu  gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri 

Aline Nyampinga




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *