Undi ukomora impano kuri Sentore Athanase-Cyusa cy’Ingenzi- yadusangije akaga yahuye nako ari mu mubuhunzi i Burundi-VIDEO

Richard Nkunda uzwi ku izina ry’ubutore Cyusa cy’Ingenzi, ni umunyarwanda wamamaye mu njyana z’umuco gakondo no guteza imbere umuco cyane cyane muri Canada no muri Amerika.Azwi mu ndirimbo zinyuranye nka Rwanda nziza,Sinyorita n’izindi zakunzwe ndetse biramutunze ari nayo mpamvu abishishikariza urubyiruko rw’abahanzi mu Rwanda.

Kuririmba umuco gakondo yabyinjiyemo ari umwana muto afite imyaka hagati ya 10-12 ari mu buhunzi mu gihugu cy’Uburundi. Yasangije Celebzmagazine.com ubuzima bubi babayemo.Ati”Ibi bintu nabigiyemo nkiri umwana muto mfite imyaka hagati ya 10-12.Nyuma yo kubaho nabi mu buhunzi mu guhugu cy’Uburundi dutotezwa, mu ishuri ntidufatirwe ku manota amwe n’abenegihugu ni uko bikambabaza nabibaza ababyeyi bakatubwira ko tudakwiye kuvuga kuko turi Impunzi ,ntangira  gushaka kumenya igihugu mvukamo ntangira kwiga umuco ndetse kuva ubwo niyemeza kuwukora ubuzima bwanjye bwose.”

Cyusa yashimiye nyakwigendera Sentore Athanase se wa Masamba Intore wagize uruhare mu gutoza abana bari mu buhungiro gukunda no gusigasira umuco.

Mu mvugo yuje agahinda,yagize ati”Muzehe Sentore yaratwigishije,uriya musaza ni impano Imana yari yaratwihereye kandi ndizera ko aho ari mu ijuru abyishimiye cyane.Igihe cyose namubonaga n’iyo yagendaga mu muhanda wabonaga agenda Gitore ahora mu muco,yakoze byinshi cyane bihesha Abanyarwanda agaciro.Yangiriye umumaro mu buzima byinshi nzi muri Gakondo ni we wamfashije.”

Cyusa ngo yinjiye mu kuririmba gakondo ku bw’ubuzima bubi yabayemo ndetse byamufashije kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda. Aririmba bwa mbere mu ruhame yari ku ishuri i Bujumbura,nyuma batahutse mu Rwanda ajya mu itorero Intare ryasusurutsaga amahanga mu bihugu by’abaturanyi, atangira gukorera amafara ku ikubitiro ayo yahembwe ngo yayaguze radio ageze mu rugo baramutangarira.

Ikiganiro kirambuye yagiranye na Celebs TV

Uyu munsi Cyusa cy’Inganzo biramutunze atumirwa mu bitaramo bikomeye aha mu gihugu n’i Burayi.Yibukije urubyiruko rw’abahanzi mu Rwanda ko kuririmba injyana gakondo bihesha agaciro n’amafaranga. Yahishuriye Celebzmagazine.com ko inzozi afite ari ugutangiza ishuri ryigisha umuco na gakondo ndetse ngo yatangiye ibiganiro n’ababishinzwe.

Mu gitarmo yagaragaje ubuhanga mu kuririmba

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *