Umwami Philippe w’Ububiligi yasabye imbabazi  DR Congo

Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie avuga ko yicuza cyane ibikorwa by’urugomo n’akababaro abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagize ubwo iki gihugu cyari gikoronijwe n’Ububiligi.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Umwami Philippe Léopold Louis Marie yandikiye Perezida wa DR Congo, Félix Tshisekedi kuri iyi tariki iki gihugu cyizihiza imyaka 60 ishize kibonye ubwigenge.Mu myaka ya 1880 ni bwo Umwami Léopold II w’Ububiligi yigaruriye igice kinini cya DR Congo y’ubu. Bivugwa ko Abanyafurika babarirwa muri miliyoni 10 bishwe ku ngoma ye. Ububiligi bwakolonije icyo gihugu kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge ku itariki nk’iyi ya 30 y’ukwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 1960.

Muri iyo ibaruwa ye, Umwami Philippe yagaragaje kwicuza atewe kwinshi n’akababaro abaturage ba DR Congo bagize mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi.
Mu magambo ye bwite, muri iyo baruwa Umwami Philippe Léopold Louis Marie yagize ati “Nifuzaga kugaragaza kwicuza cyane kubera ibikomere byo mu gihe cyashize, umubabaro wabyo ukaba ubu warongeye kugaragazwa n’ivangura rikigaragara cyane mu miryango migari (sociétés) yacu.”

Uyu akaba abaye umwami wa mbere w’Ububiligi ugaragaje kwicuza mu buryo bw’inyandiko kubera ibibi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni bwe.
Mu byumweru bitatu bishize, ishusho y’Umwami Léopold II yarabomowe mu mujyi wa Antwerp wo mu Bubiligi, mu myigaragambyo y’abamagana ivangura.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *