Umutesi Marie-Aimée umukobwa wa Col.Anatole Nsengiyumva yatewe ipfunwe n’ ibyo se yakoze

Lt. Col Anatole Nsengiyumva  yari umwe mu basirikare bakuru kuri Leta ya Habyarimana kandi yari mu gatsiko bitaga “Akazu” mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi niwe wari uyoboye ingabo mu Ntara ya Gisenyi.

Lt.col Anatole Nsengiyumva ni umwe mu basirikare bakuru bitabiriye inama yayobowe na Colonel Bagosora  ubwo yavaga I Arusha ategura icyo yise apocalypse cyangwa se imperuka mu kinyarwanda.

Muri iyo nama kandi hari hatumiwemo umuyobozi mukuru w’ ibitaro bya gisirikare I Kanombe Col Dr Laurent Baransaritse, Major Protais Mpiranyi, Major Aloys wayoboraga iingabo zirinda Perezida wa Repubulika Maj. Ntabakuze wayoboraga aba para-commandos bakundaga kwita « amasasu » iryo ryari itsinda ry’ amasirikare b’ abahezanguni bakoranaga na  Bagosora.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwateguriwe u Rwanda Col Nsengiyumva yaje gukatirwa igifungo cya burundu na TPIR ariko nyuma yo kujurira azakugabanyirizwa igihano akatirwa imyaka 15.

Umukobwa wa Col Nsengiyumva,  Umutesi Marie-Aimée atera ipfunwe n’ amateka ya jenoside ndetse n’ uruhare se yayigizemo.

Mu kiganiro na The New Times, Umutesi Marie-Aimée wavukiye muri Satinsyi ni umukobwa wa Col Nsengiyumva na Bernadette Uwizeyemariya wari umukozi wa Croix-Rouge mu Ruhengeri.

Mu mwaka wa  1994, Umutesi Marie-Aimée yari afite imyaka 15 y’ amavuko yari umunyeshuri muri groupe scolaire I Rambura.

Yaje kurara ijoro ryose agenda ahungira kuri Goma nyuma yo kumva ibihuha byavugaga ko FPR/INKOTANYI ifite intego yo kuzihorera ikica Abahutu.

Kubera kutamenya kuvuga igiswahili  Swahili n’ ilingala, Umutesi Marie-Aimée yagiye ahurwa n’ ingorane zikomeye ku buryo mu minsi ya mbere yaburaga icyo kurya n’ ahantu ho kurara.

Mu buhamye bwe asobanura uburyo ibibazo byari byaramurenze amara iminsi myinshi areba imirambo y’ abantu yuzuye mu mihanda.

Ibyo byose nibyo byatumye Marie-Aimée atangira gushakisha nyina ariko ku bw’ amahirwe yaje kumenya ko nyirarume ari mu nkambi ya mugunga niwe waje kumubwira ko nyina umubyara ari mu nkambi ya Katale.

Yaje guhura na nyina baraganira rirahava babwirana ibyababayeho umugoroba umwe bari bagiye gukora akazi batashye nibwo bageze mu nkambi Babura abantu bamenya ko ingabo za APR zateye inkambi zitegeka abaturage gutaha Rwanda.

Nyirarume wa Umutesi Marie-Aimée ari mu bantu batumye atangira kwifuza gutaha mu  Rwanda ariko byamufasha umwanya munini kuko yabanjije kunyura muri Ugnda mu nkambi ya Mutorero mu Ntara ya Kisoro.

Muri iyo nkambi ntabwo yorohewe naho kuko hari abanyarwanda ndetse bavanze n’ abanyekongo aha Umutesi Marie-Aimée yarasugurwaga cyane cyane n’ abanyarwanda baje kumenya ko yari umukobwa wa  Col Nsengiyumva.

Iryo totezwa ryose ryamukorerwaga niryo ryatumye yiyemeza gutaha mu gihugu cye cy’ amavuko ntacyo yitayeho.

Ageze iwabo mu Ruhengeri, yasanze umuntu wari warabohoje inzu yabo aho kugira ngo ayivemo ayimuhe ahubwo agashaka kumukanga amubwira ko azamutanga ko ari umwana wa Col Nsengiyumva.

Icyamutangaje ni uko ibyo byo kumutera ubwoba bitamugizeho ingaruka ahubwo yahise asubira ku ishuri akajya yishurirwa kimwe n’ abandi bana ibyo byamukoze ku mutima kuko yumvaga ko yaryozwa kuba ari umwana wa  Col Nsengiyumva.

Muri  1997 ubwo igihe cyo gufata indangamuntu nshya zitari zanditsemo ubwoko cyageraga nyamukobwa nabwo yagize ibibazo ariko abantu bamuzi bakomezaga bamubwira ko atagomba kwishinja ibyaha byakozwe na se.

Nyuma y’ aho se akatiwe igifungo, Umutesi Marie-Aimée yagize umutima utuje magingo aya kaba ari mu gihugu akora mu Bitaro by’ i Murunda aho afasha abantu mu by’ imitekerereze y’ ubuzima bwo mu mutwe.

 

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *