Umutare Gaby yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka ine, ahita anashyira indirimbo nshya hanze

Umuhanzi Umutare Gaby wagiye ukundwa cyane mu myaka yashize yagarutse mu muziki nyarwanda nyuma y’imyaka ine yose ataririmba, ahita anashyira indirimbo nshya hanze yise ‘‘Umuntu’’.

Umuhanzi Umutare Gay wagiye akora k’umutima ya benshi mu ndirimbo ze yagiye akora mu gihe cyashize yari yarahagaritse umuziki nyuma yo gukora ubukwe mu mwaka 2017.

Uyu muhanzi usigaye utuye mu gihugu cya Australia yasohoye indirimbo ‘‘Umuntu’’ igaragaramo umugore baherutse kurushinga witwa ‘Joyce Nzere’ n’umwana wabo bibarutse.

Umuhanzi Gaby usanzwe ari n’umuvandimwe w’umuhanzi Andy Ubumuntu yamaze kugaruka mu musici ndetse benshi bamuhaye ikaze bamubwira ko bari bakumbuye imwe mu mitoma ye akunda gukoresha mu ndirimbo ze, ikindi nuko Gaby azwiho kuba ari umuhanga mu myandikire y’indirimbo.

Yashyize hanze indirimbo yari amaze iminsi atangarije abantu ko igihe kigeze akagaruka mu muziki nyuma yuko yaramaze iyo myaka yose atawukora, nyamara yarakunzwe cyane.

Ayishyira hanze yabwiye indirimbo yagize ati ‘‘Ngibi ibyo nasezeranye Bantu banjye’’. Yongeraho no gushimira bamwe mu bamufashije kugira ngo indirimbo ye isohoke barimo Producer Major, BJC usanzwe ukora amashusho n’umunyamakuru Ernesto wakoreraga mu Rwanda kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzi Umutare Gaby arikumwe n’umwana we unagaragara mu ndirimbo ye nshya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA Y’UMUHANZI UMUTARE GABY YISE ‘‘UMUNTU’’

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *