Umuryango HRW ukomeje kotsa igitutu Mozambique ku ifungwa rya Cassien Ntamuhanga

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch (HRW), urasaba ubutegetsi bwa Mozambique gutangaza aho Cassien Ntamuhanga, Umunyarwanda wasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, aherereye.

HRW ivuga yemeza ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Irashinja icyo gihugu kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora kwoherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda yatorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kugambanira ubutegetsi.

Yari aherutse kandi gukatirwa indi myaka 25 mu rundi rubanza rwarimo ibyaha by’iterabwoba.

Lewis Mudge wo muri Human Rights Watch amaze iminsi ashinja Mozambique kunyuruza ku ngufu Cassien Ntamuhanga.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *