Umurundi Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports asimbuye Karekezi Olivier

Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bwa ikipe ya Kiyovu Sports, bwerekanye umutoza mushya, Etienne Ndayiragije ukomoka mu Burundi.

Ndayiragije wanatoje ikipe y’Igihugu ya Tanzania, ashyizwe kuri uyu mwanya asimbuye Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko uyu mutoza yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ndayiragije yavuze ko afitanye na Kiyovu imishinga miremire irimo gusubiza icyubahiro iyi kipe, no kwita ku ikipe y’abakiri bato ba Kiyovu Sports.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwatandukanye na Karekezi Olivier, nyuma y’aho ngo aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba.

Tariki 2 Gicurasi uyu mwaka nibwo komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu mutoza.

Yari yagizwe Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020, aho yari yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro z’Ukwakira.

Ubwo yatorwaga, Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports, yabwiye abakunzi bayo ko yazanye Karekezi Olivier nk’umutoza kuko bafatanyije gukora umushinga w’uburyo iyi kipe yatwaramo igikombe cya Shampiyona.

Etienne Ndayiragije uturuka mu gihugu cy’u Burundi niwe wagizwe umutoza mukuru wa Kiyovu Sports wahise ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *