Umuraperi w’umunyarwanda Young Tone akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 15

Umuhanzi ukora mu njyana ya Rap, Dushime Antoine wamenyekanye nka ‘Young Tone’ amaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 15.

Young Tone yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amahoro” y’umuramyi Gaby Kamanzi, ni we wumvikana aririmbamo amagambo y’Icyongereza.

Yanahoze mu itsinda rya Young Dreams, yabaye kandi muri Stone Church itsinda ryarimo Bull Dogg, Fireman, Nick Breezy na Green P.

Amakuru agera kuri CelebzMagazine avuga ko uyu muhanzi w’imyaka 39 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 18 Nyakanga 2021.

Nyuma yo gukora iperereza, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Young Tone ndetse nabwo buyiregera urukiko.

Yagejejwe mu rukiko ndetse atangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Biteganyijwe ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Young Tone uzatangazwa ku wa 30 Nyakanga 2021.

Icyaha Young Tone akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Uyu muhanzi ari mu baraperi baherutse kuva kugororerwa Iwawa nyuma yo gufatwa anywa ibiyobyabwenge. Usibye we uba mu Rwanda abandi bo mu muryango we baba muri America.

Imitere y’icyaha Young Tone akurikiranyweho:

Ubushinjacyaha buvuga ko Young Tone akekwaho guhohotera uwo mwana tariki ya 16 Nyakanga 2021, nyuma yo kumushukisha kumucumbikira ubwo bwari bumwiriyeho.

Icyo gihe ngo yamusanze ku muhanda, ashaka akazi ko mu rugo aho yari mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri ya I, Umudugudu wa Rebero.

Young Tone yemereye Ubushinjacyaha ko bakoze imibonano mpuzabitsina ko ariko yari azi ko uwo mukobwa ari mukuru, arengeje imyaka 18 kandi ko bari babyumvikanye.

Umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yavuze ko umwana wasambanyijwe yabanje gusaba Young Tone amafaranga, undi na we arayamwemerera ariko bucyeye bwaho ni bwo yayamusabye arayamwima baratongana, abaturage barabimenya.

Bwanavuze ko raporo ya muganga yemeje ko uwo mukobwa yasambanyijwe.

Ubushinjacyaha bushingiye kuri ibi bimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe bwasabiye Young Tone gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byo aregwa bigikomeza.

Umuhanzi Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *