Umuraperi Riderman yemeje ko yibarutse impanga

Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yamaze amatsiko abantu bavugaga ko yarabyaye abakobwa b’impanga, yashyize arabyemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Riderman yagize ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”

Amakuru agera kuri Celebzmagazine.com avuga ko izi mpanga yazibyaye ku wa 13 Kamena 2021 akaba agize abana batatu imfura yabo ikaba ari umuhungu.

Muri 2015 nibwo uyu muraperi Riderman yashakanye na Miss Agasaro Nadia Farida, byaje bitunguranye kubera urukundo rwari rumaze igihe yari afitanye na Asna.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *