Umuraperi P Fla uzahajwe n’inzara aratabaza Minisiteri ibifite mu nshingano kugira icyo ikora

Umuraperi P Fla uri mu bukene n’inzara aratabaza Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibifite mu nshingano kugira icyo ikora mu gutabara bamwe mu bahanzi bamerewe nabi muri ibi bihe bya COVID19 byo  kuguma mu rugo.

Ibi yabihamirije imbuga nkoranyambaga (youtube),yemeza ko ubusanzwe muzika imufasha kwitunga no gutungwa umuryango we. Gusa ngo muri ibi bihe bya COVID19 ibikorwa by’imyidagaduro byose bihagaritswe abayeho nabi mu bukene n’inzara none arasaba Minisiteri ibifite mu nshingano kugira icyo ikora igatabara.

Ati”Sha Shumi yanjye…, birakaze kabisa ni danger,uyu mwaka nari nihaye ingamba none Satani yabyivanzemo.Noneho njye ikibazo mfite ni danger ubusanzwe umwana n’urugo rwanjye batunzwe n’umuziki nkora.Njye rero icyo nasaba Minisiteri ibifite mu nshingano ni ukugira ubufasha igenera abahanzi bitaba ibyo turagwa mu nzu.”

P Fla yashyize hanze indirimbo 'Umusaza P fla' - Inyarwanda.com

Ikindi kigaragaza ko P Fla amerewe nabi ni uko yatanze numero ya telephone ngo ahabwe ubufasha 0784537759. Amakuru nk’aya atabaza yaka ubufasha  yaherukaga kuvugwa ku muhanzi Social Mula.

Amag The Black yunze mu rya P Fla avuga ko muri ibi bihe hari abahanzi nyarwanda babayeho nabi bakabigira ibanga gusa ngo ntibikwiye kubatera isoni aho kugwa mu nzu bishwe n’inzara batabaze bake ubufasha.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *