Umuraperi P Fla mu bikorwa bishya,aritegura gutangiza ( Label) inzu itunganya muzika no gufasha abahanzi

Mu gihe cy’imyaka ibiri Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla wubatse izina mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda afunguwe, aritegura gutangiza ( Label)  inzu itunganya muzika no gufasha abahanzi.

Umuraperi P Fla uzahajwe n'inzara aratabaza Minisiteri ibifite mu nshingano kugira icyo ikora | celebz MagazineUmuraperi P Fla mu bikorwa bishya,aritegura gutangiza ( Label) inzu itunganya muzika no gufasha abahanzi

P Fla ni umwe mu baraperi bahoze bagize itsinda rya Tuff Gang ariko akaza kurivamo biturutse ku kutumvikana n’abari barigize. Yakoze indirimbo zakunzwe n’abiganjemo urubyiruko zirimo ’Ntaruhuka’, ’Ntuzankinishe’, ’Ubutumwa’ n’iyitwa ’Nisubiyeho’ yakoranye na King James.

Umuraperi P Fla ubwo yatumirwaga mu kiganiro CelebsMagazine yahishuriye abanyamakuru ko ahugiye mu bikorwa by’umushinga bishya, ngo aritegura gutangiza ( Label) inzu itunganya muzika no gufasha abahanzi ye. Umuraperi P Fla afashe uyu mwanzuro nyuma yo gusubiza amaso inyuma agatungurwa n’igihe cye yatakaje yabombaga kuba yarabyaje umusaruro.

Yahamirije CelebzMagazine ko ubusanzwe P Fla yakagombye kuba ari ikigo gikomeye ndetse mpuzamahanga gusa ko igihe kitararenga ari yo mpamvu yiteguye gukora byinshi bishoboka.

Label inzu  itunganya muzika no gufasha abahanzi ya P Fla  yitwa  “Quite money” avuga ko imaze gusinyisha abahanzi 2 b’Abaraperi ibijyanye no gutangaza amazina n’imikorere ya “Quite money” mu buryo burambuye bizajya ahagaragara mu kiganiro giteganyijwe n’abanyamakuru vuba. N’ubwo yanyuze mu bihe bibi P Fla ni umwe mu baraperi bakunzwe b’ibihe byose ugereranyije na bagenzi be.

Zimwe mu ndirimbo nshya agaragaramo

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *