Umuraperi Bushali yaba yongeye gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge?

Mu Kwakira 2019 nibwo umuhanzi Bushali umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Kinyatrap yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge nyuma arafungurwa,amakuru mashya agikorerwa itohoza yageze kuri Celebzmagazine.com ikesha abantu bahafi bakorana na Bushali yemeza ko  amaze hafi iminsi 2 yongeye gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Bushali n'abambari be bakatiwe gufungwa iminsi 30 | IshushoNi inkuru itugezeho  uyu wa Kane taliki taliki 8/10/2020 isaa 1h45 ,umuntu wahafi ya Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki  yahamirije Celebzmagazine.com ko amaze hafi iminsi ibiri atawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge by’akarusho ngo n’inzu ya muzika yitwa Green Ferry Music  asanzwe akoreramo yabaye ihagaritswe mu gihe hagikorwa iperereza.

Umuhanzi Bushali yashyize hanze indirimbo 'Umwali' ahuriyemo na Ariel ways. - thebondsrwanda.com

Twifashishije telephone ngendanwa twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’inzu Green Ferry Music ifasha Bushali ngo badusangize amakuru y’ibyamubayeho birangira ntawe utwitabye.Celebzmagazine.com dukomeje gukurikirana ukuri kubivugwa ku muraperi Bushali.Tubibutse ko amakuru twatangarijwe adahagije kwemeza ko Bushali yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Bushali – RwandaRap.com

Yaraherutse gufungwa azira azira gukoresha ibiyobyabwenge

Umuhanzi Bushali na bagenzi be bafunguwe - Teradig News

Itohoza-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *