Umuraperi 6ix9ine akozwe mu jisho akiva muri gereza ,ibyifuzo bye biteshwa agaciro

Umuraperi 6ix9ine yatanze inkunga ya $200,000 (hafi 200,000,000 y’u Rwanda) ku gikorwa kigamijegufasha abana bashonje ariko iyo nkunga barayanga.Abakuriye ubukangurambaga bwitwa “No Kid Hunger” muri Amerika bavuze ko batakwakira inkunga z’abantu badahuje n’indangagaciro zabo.

Heinios Acts Of Tekashi 6ix9ine Which Are Enough For Us To Hate Him

Uyu muraperi uherutse kuva muri gereza kubera ibyaha by’urugomo rukozwe n’intsinda, yavuze ko iki cyemezo kirimo ‘ubugome’.

6ix9ine wo mu gace ka Brooklyn muri New York yigeze gucika gereza nyuma y’uko yari yarafunzwe mu 2015 ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku mwana.

True Crime Documentary On Rapper 6ix9ine Is On The Way

Mu byo yari yatangaje kuri Instagram – ubu yahise asiba – uyu muhanzi ubusanzwe witwa Daniel Hernandez, yari yavuze ko agiye gutanga $200,000 kuri ubu bukangurambaga bugamije bugamije guca inzara n’ubukene muri USA.

Share Our Strength, umuryango udaharanira inyungu watangije ubu bukangurambaga, wabwiye BBC ko wanze iyi nkunga y’uyu muraperi.

Ava muri gereza

Uvuga ko “ushimira Bwana Hernandez ubuntu bwe kuri No Kid Hunger” ariko umenyesha abamuhagarariye ko utifuza iyo nkunga ye.

Ugira uti: “Nk’igikorwa kiri kwibanda ku bana, ni ingenzi ko tutakira inkunga ivuye ku bantu bafite ibikorwa bidahuye n’intego n’indangagaciro zacu”.

6ix9ine Faces Lawsuit For Bailing on Promoters, Fans - King Of Reads

Uyu muraperi yasubije kuri Instagram ko “atarabona ikintu cy’ubugome nk’iki”. Ibyo yari yatangaje yaje kubisiba kuri urwo rubuga nkoranyambaga.

6ix9ine yavuzweho cyane mu cyumweru gishize ubwo yasohokaga muri gereza mu gikorwa cyo kugabanya imfungwa mu kwirinda coronavirus muri gereza za Amerika.

Igitaramo yakoze ava muri gereza

Yahise yongera kwamamara cyane kuko yakoze igitaramo kuri Instagram aca agahigo ko kuba iyo “Instagram live stream” yararebwe n’abantu miliyoni ebyiri iri kuba.

Indirimbo ye nshya yitwa ‘Gooba’ yarebwe inshuri miliyoni 120 kuri YouTube imaze iminsi ine gusa isohotse.

Tekashi 6ix9ine | Wikitubia | Fandom

Uyu muraperi, umwaka ushize yemeye ibyaha birimo ubujura bwitwaje intwaro no kurasana bigamije kwica, ibyaha yari yabanje kuburana ahakana.

Mu 2015 yemeye ibyaha birimo gusambanya umwana w’imyaka 13 akatirwa gufungwa imyaka ine, ariko aza gucika gereza.

Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *