Umupolisi Derek Chauvin wishe George Floyd amunigishije ivi yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 n’amezi 6

Kuri uyu wa gatanu, umucamanza yakatiye Derek Chauvin w’imyaka 45 wahoze ari umupolisi wa Minnesota igifungo cy’imyaka 22 n’amezi atandatu nyuma yuko ahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd.

Ibi byabaye umwaka washize 2020 ubwo yicaga nyakwigendera Floyd w’imyaka 46 amutsikamiye ivi ku ijosi kugeza ubwo bibaye intandaro yo kubura ubuzima, uyu mupolisi yahise atabwa muri yombi muri Gicurasi 2020, Bitewe n’amashusho yaje kujya hanze gukwirakwizwa n’abantu, yaje gukurikira imyigaragambyo mu gihugu mu rwego rwo kurwanya ivanguramoko.

Chauvin yashinjwe n’ubushinjacyaha kwica Floyd atabigambiriye, nyuma y’uko amushyize ivi ku ijosi mu gihe kirenga iminota icyenda, bigatuma abura umwuka akaza gupfa nyuma y’isaha agejejwe kwa muganga.

Umuryango wa George Floyd wifuzaga ko Chauvin ahabwa igihano kinini gishoboka, nibura igifungo kitajya munsi y’imyaka 40, icyakora umubyeyi wa Chauvin mu rukiko yavuze ko umuhungu we ari “Umuntu mwiza.”

Nyuma yuko ubucamanza buvuze ko uyu mupolisi yishe Floyd atabigambiriye byitezwe ko uyu nawe ashobora kuzajurira iki kirego yahawe ku buryo yagabanyirizwa ku gifungo cye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yavuze ko igihano cyahawe Chauvin kimeze nk’icyari gikwiye, ariko yongeraho ko nta makuru menshi afite ku miterere y’icyo kirego.

Chauvin niwe mupolisi wa mbere uhanishijwe igihano kinini muri Leta ya Minnesota yapfiriyemo Floyd, ibyatumye mushiki we, Bridgett Floyd, avuga ko ari intambwe nziza mu kurwanya ihohoterwa rikorwa na Polisi, gusa ashimangira ko “urugendo rukiri rurerure.”

Umupolisi Chauvin yasabiwe igifungo cy’imyaka 22 n’igice cy’umwaka kubera kwica Floyd

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *