Umunyezamu wa Liverpool Alisson Becker yapfushije Se

Umunyenzamu wabigize umwuga Alisson Becker wa Liverpool ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura Se umubyara akaba yarohamye.

Alisson Becker usanzwe ukinira ikipe ye y’igihugu cya Brazil yemeje ko se, Jose Agostinho Becker, yarohamye mu kiyaga hafi y’urugo rwe rw’aho yari yagiye mu biruhuko mu majyepfo ya Brazil.

Bivugwa ko Bwana Becker, wari umucuruzi, yabonetse mu gicuku n’inshuti w’umuryango mu mujyi wa Bage, aho Bwana Becker yabanaga n’umugore we Magali.

Umukinnyi Alisson Becker ari mu gahinda ko kubura Se umubyara

Aya makuru yasohotse ku rubuga rwa Twitter rwo muri Brazil mu rukerera rwo ku wa kane mu gitondo, aho bihanganishije uyu muryango banasabirwa gutangira gushyigikirwa mu mbaraga n’inkunga ku muryango n’inshuti za Jose Agostinho Becker. Doroteo Machado Filho, umugenzuzi wa polisi mu mujyi wa Lavras do Sul yavuze ko Jose Becker, ufite imyaka 57, yari arimo koga ku rugomero rwe ubwo impanuka yabaga ku gicamunsi cyo ku wa gatatu.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ku munsi w’ejo kuwa gatatu kandi bikaba byavuzwe ko wabigizemo uruhare mu rupfu rw’uyu mubyeyi.

Jose Agostinho Becker apfuye ku myaka 57 akaba asize umunyezamu Becker na Mama we

Umukinnyi wa Liverpool na Brazil Alisson Becker yakundaga Se umubyara cyane

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ITABAZA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *