Umunyarwenya Anne Kansiime yambitswe impeta n’umukunzi we baheruka kwibarukana umwana

Umunyarwenya wo mu gihugu cya Uganda yambitswe impeta n’umukunzi we, Skylanta baheruka kwibarukana umwana wabo w’umuhungu w’imfura.

Uyu munyarwenya wamamaye cyane kubera gusetsa, yatangaje aya makuru meza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ibintu byashimishije abakunzi be bamukurikira umunsi ku munsi.

Yanditse ati: “Nshobora kuba nabonye inshuti y’ubuzima mu byishimo. Skylanta akantu kanjye urakoze kunkunda no kumbera ubwihisho.”

Yongeraho ati: “Urakoze kwiyemeza ku busazi bwanjye….”

Nyuma yashyize amashusho y’iminota 12 kuri YouTube avuga uburyo yari yarakariye cyane uyu mukunzi we, fiancé ubu, wari wibagiwe iby’umunsi w’ababyeyi b’abagore uyu mwaka.

Ati: “Ibaze bwa mbere Kansiime abaye umubyeyi maze Sky (Skylanta) yigira nk’uwabyibagiwe, nk’aho uwo munsi nta kinini umubwiye.

“Sky, warantegereje ngo mbyare umuhungu mwiza wacu, wibagirwa kunyifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi. Nta n’ururabo yampaye nta n’icyayi cya mukaru yankoreye…Nararakaye mwa bantu mwe…rero narategereje, umunsi umwe nyuma ngo mbigarukeho mu kiganiro.

Uyu mukunzi we mukumusubiza nawe yagize ati: ‘’Nari mfite ibintu byinshi mu mutwe, ariko ntugire ikibazo tuzabyizihiza.”

Mu buryo busekeje, Kansiime nawe yibaza ukuntu uyu mukunzi we yari afite ibintu byinshi mu mutwe kandi ngo baririrwanye mu rugo.

Bidatinze cyane uwo munsi umaze gushira byarangiye uwo mukunzi we amwifurije umunsi mwiza ndeste abari naho amukorera igikorwa cyo ku mwambika impeta y’ubuziraherezo.

Ibi byishimo bije bisanganira urupfu rw’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana muri uku Kwezi kwa Kamena, ariko ku rundi ruhande ikaba inkuru nziza y’umwana wao baheruka kwibaruka w’umuhungu mu Kwezi kwa Kane.

Urukundo rwaba bombi rwatangiye mu Kuboza 2018 nyuma yuko Anne Kansiime atandukaniye nuwo bari bashakanye

Anne Kansiime yambitswe impeta n’umukunzi we bakundanye igihe kirekire

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *