Umunyarwenya Anne Kansiime n’umukunzi we ukiri muto bategereje kwibaruka umwana

Umunyarwenya uzwi cyane Anne Kansiime n’umukunzi we Skylanta bategereje umwana wabo wa mbere nyuma yuko aba bombi bakundanye.

Umunyarwenya wo muri Uganda yatangaje inkuru nziza abinyujije kuri Instagram, avuga ko yishimiye ko umuryango we uzaguka vuba.

Inkuru y’ibyishimo yuko atwite umwana we wa Mbere yayisangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram

Ati: “Nashakishije uburyo bwiza bwo kubikumenyesha (Ninjas, umugabo we) nkunda cyane ko bidatinze njyewe my Kantu skylantagram nanjye nzaba nongeyeho Ninja muto ku muryango wanjye ndatekereza kandi ndatekereza, ni ubuhe buryo bwiza !!?

Yongeraho ko kuri uyu wa gatanu ku ya 16 Mata, azakora igitaramo abinyjije ku mbuga ze zirimo na YOUTUBE mu kugaragariza ibyishimo afite nyuma yo gutwita.

Asoza avuga ko yamaze gukumbura umwana we (Ninjas Niko amwita) rwose. Ati: “Namaze gukumbura mwana wanjye (Ninjas), hariho byinshi byo kukubwira, umutwe wanjye uzunguruka kubera kutamenya aho guhera ”, Anne Kansiime.

Aya makuru ya Kansiime yashimishije abakunzi be n’abayoboke bahise bamusuhuza ubutumwa bw’ishimwe. Abahanzi, abanyarwenya batandukanye bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rwo gutangira kuba umubyeyi.

Urukundo rwaba bombi rwatangiye mu Kuboza 2018 nyuma yuko Anne Kansiime atandukaniye nuwo bari bashakanye

Kansiime yatangiye gukundana na Skylanta mu Kuboza 2018, nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we, Gerald Ojuok, mu 2017. Bari bamaze imyaka ine bashakanye. Impamvu yo gutandukana kwabo ntiramenyekana neza.

Anne Kansiime yavuze ko kwihutira gushaka biri mu mpamvu bishoboka ko ubukwe bwe na Gerald Ojok bwananiranye.

Umunyarwenya Anne Kansiime n’umukunzi we ukiri muto bategereje kwibaruka umwana

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *