Uwitonze Sonia Rolland wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000, yagizwe umwe mu bagize itsinda rizatoranya Miss France 2021.
Miss Sonia Rolland aheruka gukora bene izo nshingano muri Miss Rwanda 2018, icyo gihe ni na we wari ukuriye akanama nkemurampaka kahaye ikamba Iradukunda Liliane.
Akanama nkemurampaka ka Miss France 2021 kazaba kayobowe na Miss France 2016 wanegukanye ikamba rya Miss Universe uwo mwaka, Iris Mittenaere.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Sonia Rolland yavuze ko ari amahirwe agize yo kwizihiza imyaka 20 ishize yegukanye ikamba rya Miss France.
Muri Miss France igiye kuba ku nshuro ya 91, biteganywa ko ikamba rizatangwa tariki 19 Ukuboza 2020, uzatorwa akazaba asimbuye Clémence Botino wegukanye ikamba rya Miss France 2020.
Ubwo Miss Sonia Rolland yari akuriye akanama nkemurampaka katoye Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga bitungura abatari bake, kuko atari we wari ufite umubare munini w’abamushyigikiye mu cyumba cyatangiwemo ikamba.
Akazuba Cynthia
Bana natwe tugususurutse umenye