Umunyamakurukazi wa Kiss Fm Antoinette Niyongira yibarutse ubuheta

Umunyamakurukazi wa KISS FM, Antoinette Niyongira yibaratuse umwana w’umuhungu w’ubuheta uje ukurika uwo yarasanzwe afite n’ubundi w’umuhungu.

Antoinette Niyongira ari mu banyamakurukazi bakunzwe kubera ijwi rye yamaze kwibaruka umwana wa kabiri

Ibi byishimo byatashye mu muryango Kigenza Patrick na Antoinette Niyongira kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021.

Umubyeyi yibarutse neza umwana w’umuhungu, ari na we buheta bwe kandi bose bameze neza.

Uyu mwana abaye murumuna wa Shami Abe Kigenza ufite imyaka ine.

Antoinette Niyongira yashyingiranywe na Patrick Kigenza mu mwaka wa 2015. Asanzwe akora ikiganiro cya Midmorning kuri Kiss Fm kuva saa ine kugera saa munani.

Uyu ni umunyamakurukazi akunzwe n’abatari bake kubera yaba ijwi rye rihogoza benshi mu kiganiro akora kuri radio ya Kiss Fm ndetse nuko ari mwiza bituma abamukurikira baba benshi cyane.

Muri benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barimo n’abanyamakuru bagenzi be bishimiye ko uyu muryango wibarutse undi mwana nyuma yuko abyaye neza.

Antoinette Niyongira ukorera Kiss Fm yamaze kwibaruka ubuheta

Antoinette ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *