Umukinnyi wa filime Nyinawambogo wakuze abwirwa ko atazabyara amaze kugira abana 2

Nyinawambogo ni umwe mu bakinnyi ba filime wamenyekanye muri filime zitandukanye mu Rwanda aho yagiye akunda gukinana na Kanyombya aha tukaba twavuga nko muri filime Kanyoni, Haranirakubaho n’izindi.Ngo yakuze abwirwa ko atazabyara ku bw’indeshyo ye none amaze kwibaruka abana 2.

Nyinawambogo yibarutse undi mukobwa–Amafoto - Inyarwanda.com

Nk’uko tudasiba kubasangiza amakuru y’ibyamamare ku isi n’urubyiruko ruhanga udushya,Celebzmagazine.com twagiranye ikiganiro na Nyinawambogo adusangiza uburyo yakuze abwirwa ko atazabyara ku bw’indeshyo ye ni uko akurana ishavu n’agahinda ariko byaje guhinyuzwa n’Imana ubu afite abana 2 yibarutse.

Ati”“ Njya kubyara kuko abantu bambwiraga ngo ndi mu gufi sinzabyara nakuranye ishavu ariko nabonye ntacyo bitwaye gusa mbyara mbazwe.Abantu nyine bambwiraga ko ntazabyara ariko byose bikorwa n’Imana ubu ndi umubyeyi ufite abana 2.Umwe afite imyaka 9 undi afite imyaka 3 n’igice.”.Icyo nabwira abafite impungenge nk’izo nakuranye n’abasakaza ibyo binyoma baribeshya cyane, twese dutwita amezi 9 ubundi hakubahirizwa ibindi bisanzwe.”

Nyinawambogo yujuje inzu yiyubakiye ku mafaranga yakuye mu gukina filime.Ubusanzwe ngo abangamirwa no kubona abana bamushungera bamwireshyeshyaho.

Nyinawambogo avuka mu muryango w’abana 9 bose ntawavukanye ubumuga nk’ubwe, we ngo yarabivukanye.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *