Umukinnyi wa Filime Kanyombya ashobora gukurikiranwa na RIB

Mu gihe cy’ukwezi kumwe umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot aburiye abanyamakuru cyane cyane abakorera kuri YouTube, abasaba kutongera gutangaza ibyo Barafinda ababwira, kuko ngo byabashyira mu byago byo gukurikiranwa n’amategeko,umukinnyi wa Filime Kanyombya yagaragaye bakorana ikiganiro.

Ikiganiro cyasakajwe kumbuga nkoranyamabaga by’umwihariko  cyashyinzwe kuri channel ya Youtube taliki 8/8/2020 kigaragaza umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli benshi bita Kanyombya yasuye na Barafinda iwe mu rugo bagirana ikiganiro yahindutse umunyamakuru amubaza undi agasubiza.

Twabibutsa ko ikiganiro Col Ruhunga Jeannot aherutse kugirana n’abanyamakuru ku wa kabiri yagize ati “Barafinda twashoboraga kumufata nk’umunyabyaha kuko ibintu yavugaga biganisha ku byaha, ariko igihe twatangiraga kumubaza wabonaga ko afite ibibazo byo mu mutwe, twahise twitabaza ibitaro bishinzwe gusuzuma indwara zo mu mutwe.”

Yamazeyo igihe abaganga barasuzuma batubwira ko koko afite ikibazo cy’indwara yo mutwe ikomeye itashobora gukira, ko ayimaranye igihe ariko bashobora kumugabanyiriza ubukana”.

Col Ruhunga avuga ko bitangaje kubona abanyamakuru babwiwe ko uwo muntu arwaye mu mutwe, ariko bakishimira kumubaza amakuru ndetse bakanayatangaza.

Ati “Ndabasaba ko mugira ubumuntu mugashyira mu gaciro kuko niba mubona umuntu afite ibibazo, ntabwo ari byo mukwiriye gucuruza kuko mushobora kugera aho namwe mwakurikiranwa n’amategeko, ibi nabyita gushinyagura”.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB asaba abanyamakuru kwigengesera bakareka kujya gucuruza ‘uburwayi bwa Barafinda’, ndetse no kwamagana umuntu wese washaka gutangaza ibyo yavuze.

Barafinda Sekikubo Fred, mbere yo gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu muri 2017, ubwe yigeze kubwira itangazamakuru ko yigeze kujya kuvurirwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Ndera mu karere ka Gasabo.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *