Umukinnyi Bizimana Djihad yambitse impeta umukunzi we usanzwe utuye mu Bubiligi-AMAFOTO

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Beveren yo ku mugabane w’Uburayi yambitse impeta umukunzi we Dalida Isimbi amusaba kuzamubera umugore w’ubuzima bwe.

Ubusanzwe uyu mukinnyi asigaye atuye mu gihugu cy’Ububiligi aho akina mu ikipe ya Beveren bikaba ari naho ibi birori byabereye.

Mu byishimo byinshi umukunzi we Dalida yagaragaje ko yishimiye kuba uyu mukinnyi ukina hagati yamwambitse impeta imusaba kuzamubera umugore nawe ntiyazuyaza aremera.

Umukinnyi Bizimana Djihad yambitse impeta umukunzi we usanzwe aba mu Bubiligi binavugwa ko bamaranye igihe bakundana

Ni ibirori basangije aba bakurika ku rubuga rwa Instagram

Mu mafoto n’amashusho basangije ababakurikira kurubuga rwa Instagram berekanye ko ibirori byari biteguye neza barikumwe n’inshuti zabo za hafi. Ubusanzwe uyu mukobwa nawe asanzwe abarizwa mu gihugu cy’Ububiligi.

Djihad Bizimana w’imyaka 25 ni umukinnyi wabanje kunyura mu makipe akomeye hano mu Rwanda harimo Rayon Sports, APR Fc nyuma aza kwerekeza iburayi mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu Bubiligi nubwo adaheruka mu kibuga nta nubwo yagiriwe icyizere n’umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Mashami Vincent mu bakinnyi 31 aherutse guhamagara mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu mikino yo kwishyura aho u Rwanda rufite imikino ibiri ariyo igomba kubahuza na Mozambique ndetse na Cameroon izakira n’iyi mikino, ariko ari mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rufite bakina hagati nkuko byagiye bigaragara mu gihe cyashize.

Bizima Djihad yambitse impeta umukunzi we Dalida Isimbi

Umukunzi wa Djihad, Dalida ibyishimo byamurenze ararira

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *