Umukiliya wa Airtel ubu arahabwa inyongera ya 20% mugihe aguze interineti akoresheje Airtel Money

Sosiyete y’Itumanaho Airtel Rwanda yongeye kudabagiza abakiliya bayo ishyiraho poromosiyo yo guha inyongera ya 20% ku muntu wayo uzajya ugura interineti akoresheje Airtel Money.

Airtel Rwanda ivuga ko ibi byose bikorwa mu buryo bwo gufata neza abakiliya bityo bagahitamo gutanga ibinyura uwari wewese ubagana, byumwihariko abakoresha interineti izwiho kuba ihendutse kandi yihuta.

Atangiza iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Airtel mu Rwanda bwana Amit Chawla yagize ati “Uyu munsi twabashije guha abafatabuguzi bacu kubona ibirenze kuri Airtel Money cyane cyane mu gihe baguze interineti”.

Yakomeje kandi agira ati “Abakiriya bashobora kwigurira interineti y’ukwezi ndetse n’iy’icyumweru bakoresheje Airtel Money, hanyuma poromosiyo yatangijwe uyu munsi ikabahesha interineti irenze kuyo baguze ku rugero rwa 20%. Urugero, umukiriya uguze interineti ya 30GB ku FRw 10,000 azahabwa inyongera ya 6GB za interineti kubera gusa ko yahisemo kugura akoresheje Airtel Money. Ibi bisobanuye ko umukiriya wishyuye 10,000 azahabwa 36GB bitandukanye n’uko yari gukoresha ubundi buryo agura interineti agahabwa 30GB”.

Abakiriya bashobora gukora uburyo bakanda *500# cyangwa bagakoresha My Airtel App, iyi ikaba ari app yo kwihereza ifasha abakiriya ba Airtel kubona serivisi zose kuri telefone.

Ikindi uyu muyobozi wa Airtel Rwanda Bwana Chawla yagarutseho nuko yakanguriye abakiriya ba Airtel gukomeza gukoresha uburyo bwa kashilesi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Iyi poromosiyo ije ikurikira indi iherutse gutangizwa yo kohererezanya amafaranga ku buntu, poromosiyo yatumye abakiliya bose babasha kohereza amafaranga agera kuri miliyoni 2 kuri bagenzi babo b’abafatabuguzi ba Airtel Money ku buntu.

Kuri ubu umukiliya wa Airtel Rwanda wayo uguze interneti ahabwa inyongera ya 20% akoresheje Airtel Money

Bana natwe tugususurutse umenye

NGRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *