Umujyi wa Kigali wihanangirije abanyabirori muri ibi bihe bya Covid-19

Muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kigenda gihitana abatari bake,ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hari abantu badohotse barenga kungamba zashyizweho mu gukumira ndetse bwihanangirije abakora ibirori bitandukanye birimo baby shower, bride shower n’abandi.

 

Muri ibi bihe urubyiruko ni rwo rugenda rugarara rwadohotse rwarenze kumabwiriza yo kwirinda ahanini bitewe n’uko abenshi ubu ntakazi bafite.

Muri iki gitondo kurubuga rwa Twitter rw’umujyi wa Kigali habyutse hacaho itangazo ryo kuburira abantu bakora ibirori bitandukanye.Bugira buti”Mu gihe tugihanganye na COVID-19 ko atari umwanya wo gukora za baby shower, bride shower  n’ ibindi birori bitandukanye ngo ubitumiremo abandi.

Wibashora mu kaga, kuko buri wese ntuba uzi uko yaje ahagaze, reka twirinde ni tuyitsinda tuzishima birambye.”

Abitabiriye ibirori by'isabukuru y'umukunzi wa Sarpong bashyizwe ...Ibi bije nyuma yaho bamwe mubakinyi n’ umutoza Karekezi Oliver bashyizwe mu kato nyuma yo kugaragara mu birori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bari batumiwemo, amafoto agatangira gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga  bitewe bari mu byishimo bitubahirije ingamba zo kwirinda.

Abitabiriye ibirori by'isabukuru y'umukunzi wa Sarpong bashyizwe ...




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *