Umujyi wa Beijing ubu niwo ufite abantu benshi batunze za miliyari kurusha indi mijyi yose ku Isi

Nkuko byagaragajwe n’urubuga rwa Forbes rusanzwe rukora urutonde rw’abaherwe ku Isi uyu umwaka 2020, Umujyi wa Beijing ubu niwo ufite abantu benshi batunze za miliyari z’amadorari ya Amerika kurusha indi mijyi ku isi yose.

Ubusanzwe Umujyi wakundaga kugira abaherwe bayoboye abandi mu gutunga miliyari y’amadorali ni New York umurwa uherereye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho wasangaga ufite abarenga 100 kuri urwo rutonde.

Gusa kuri ubu umurwa mukuru w’Igihugu cy’Ubushinwa niwo uyoboye ku bantu 100. Forbes ikavuga ko umwaka ushize hiyongereyeho 33. Beijing yaciye kuri New York ubu ifite abaherwe 99, yari imaze imyaka irindwi iyoboye uyu mwanya wa mbere.

Bivugwa ko kubera ukuntu Ubushinwa bwabashije kurwanya Covid-19 vuba, ikoranabuhanga ryaho ryateye imbere n’amasoko akomeye y’imari n’imigabane byafashije uyu Mujyi wa Beijing kuzamuka mu imari.

Ariko kandi nubwo uyu Mujyi ubu ariwo ufite abaherwe benshi batunze miliyari, umutungo rusange w’abatunze za miliyari b’i New York ugera kuri miliyari 80 $ uraruta uw’ab’i Beijing nabo uwushyize hamwe. Kuko nkubu umuherwe wa mbere mu Mujyi wa Beijing Zhang Yiming wanashinze urubuga rwa TikTok rushyirwaho amashusho akaba ari nawe nyiri Kompanyi ByteDance ifite urwo rubuga, umutungo we uyu mwaka wikubye kabiri ugera kuri miliyari 35.6 $. Gusa umuherwe wa mbere uyoboye abandi mu Mujyi wa New York ni Micheal Bloomberg ucuruza ibijyanye n’imiziki akaba afite umutungo ubarirwa mu miliyari 59 $.

Ikinyamakuru cya Forbes gikora urutonde rw’Ubucuruzi rugaragaza ko Ubushinwa ubu bufite abatunze za miliyari 698 buri kwegera Amerika ikiri imbere ifite 724. Ubuhinde ni ubwa gatatu n’abagera ku 140.

Ubutunzi kuzamuka biterwa nuko Kompanyi nini z’ikoranabuhanga mu Bushinwa na Amerika, zungutse cyane muri iki gihe cy’icyorezo aho abantu benshi baguriye kuri interneti no kuyihugiraho. Ibyo bikaba byaratumye ubutunzi bw’abashinze ibyo bigo n’ababifitemo imigabane muri ibyo bigo butumbagira cyane.

Kuko nkubu Jeff Bezos, washinze ikigo cy’ubucuruzi cya Amazon, niwe uyoboye abandi mu myaka ine yikurikiranya. Umutungo we ukaba waravuye kuri miliyari 64 $ umwaka washize ugera kuri miliyari 177 $. Uwakabiri akaba ari Ellon Musk ufite miliyari 151 $, ku mwanya wa gatatu ni Bernard Arnault utunze miliyari 150 $, uwa kane ni Bill Gates ufite akayabo ka miliyari 124 $, ku mwanya wa gatanu tukahasanga nyiri facebook Mark Zuckerberg ufite miliyari 111.6 $.

Urutonde rw’Imijyi 5 iyoboye indi muri uyu mwaka 2021

•Beijing – CHINA: 100

•New York – USA: 99

•Hong Kong – CHINA: 80

•Moscow – Russia: 79

•Shenzhen – CHINA: 68

Umujyi wa Beijing ubu niwo ufite abantu benshi batunze za miliyari kurusha indi mijyi yose ku Isi

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *