Umuhungu wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti yahawe Ukarisitiya, ibirori byitabiriwe n’ibyamamare birimo na Diamond – AMAFOTO

Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 nibwo umwana wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti witwa Ndikumana Krish yahawe Ukarisitiya nka rimwe mu masakaramentu akomeye muri Kiliziya yitwa Sinza mu Mujyi wa Dar es Salaam, ni umuhango wakurikiwe n’ibirori bikomeye byitabiriwe n’abarimo Diamond Platnumz.

Wari umunsi udasanzwe kuri Irene Uwoya benshi bazi nka Oprah, nyina wa Ndikumana Krish wamuteguriye ibirori by’akataraboneka.

Ni ibirori byagaragayemo abantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro ya Tanzania, barimo n’umuhanzi Diamond umaze kubaka izina mu muziki w’Isi na Afurika.

Gusa ubwa mbere atangaza ko umuhungu we agiye guhindura idini yatunguye benshi ariko mu magambo make Oprah yagize ati ‘’Njye na Hamad [Katauti] dukora ubukwe twasezeranye muri Kiliziya Gatolika hanyuma buri umwe akomeza mu idini rye, Krish ntabwo yigeze aba umuyisilamu, yakuranye nanjye rero akurira mu idini ryanjye. Namara gukura azihitiramo idini ashaka ariko ntabwo yigeze aba umuyisiramu.’’

Byari ibirori bibereye ijisho byari byatumiwemo abantu bake, nk’uko amafoto Irene Uwoya yasangije abamukurikira abigaragaza.

Hari tariki ya 11 Nyakanga 2009 ubwo Ndikumana Hamadi Katawuti yakoraga ubukwe bw’agatangaza na Oprah, ufite izina rikomeye mu bakinnyi ba filimi muri Tanzaniya.

Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwari buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ba nyiri ubwite baje gutangaza ko bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.

Ndikumana Hamad Katauti na Irene Uwoya babyaranye umwana umwe, mbere y’uko uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitaba Imana mu 2017.

Mbere gato yo kwitaba Imana, Ndikumana Hamad Katauti wari usigaye ari umutoza muri Rayon Sports, yari yaratangaje ko yatandukanye burundu na Irene Uwoya.

Mu birori bya Ndikumana Kris umuhanzi Diamond yavuzemo ijambo

Ni ibirori bikomeye byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zose

Ndikumana Krish arikumwe n’umunyarwenya Steven Nyerere

Irene Owoya uwari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Katauti arikumwe n’umuhungu we

Ndikumana Kris ahabwa Ukaristiya mu muhango wabereye muri Kiliziya Gatolika ya Sinza mu Mujyi wa Dar es Salaam

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *