Umuherwe Mironko avuga ko umuhungu we yazize akagambane

Umunyemari Mironko Francois Xavier, umunyarwanda watangije uruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibikoresho bya Plastique avuga ko  umuhungu we, witwa Mironko Jean Pierre, yafunzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumurega icyo bwise “Kwiba umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu ruganda”.

Mironko Francois Xavier yemeza ko umuhungu we azira akagambane kamaze igihe kamugirirwa ngo kuko ngo ingande ze zimaze iminsi zarafunze.

Abajijwe niba hari icyo yaba apfa na REG(Ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi) , Francois Mironko yavuze mu makuru afite ngo ni uko umungu we yateranye amagambo n’ abakozi bo muri iki kigo ubwo umwe yamubwiye ko {”bazamwumvisha} mbabajwe n’ uburyo nagiye muri REG bambwira ngo njye kwishyura miliyoni 10 kuri banki kugira ngo barekure umwana wanjye ariko maze kuyishyura nasanze ngo bamujyanye mu bushinjacyaha”.

Aha uyu mukambwe yavuze ko bibaje cyane kubona mu Rwanda hakirimo abantu bibasira abandi bitwaje icyo bari cyo ubwo yatangaga urugero rwa bamwe mu bayobozi bamwinjirira bagashaka kumwigisha uburyo acunga imari ye.

Mu ijwi ribabaje cyane , Umuherwe Mirongo yatangarije VOA ko atazihanganira abashaka kumwibasira ubwo yagira ati” Nubwo nshaje ntabwo nzemera ko ndengana kuko amategeko arahari iki gihugu naragikoreye kandi n’ubu ndacyagikorera ndumva rero ibyo mbona ari agasuzuguro gusa”.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *