Umuhanzikazi Zuena uvuye i Dubai mu biruhuko yadusangije mu mafoto y’udushya gusa-VIDEO

Umuhanzikazi Zuena umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no hanze, yasesekaye i Kigali nyuma y’igihe kinini yari amaze i Dubai mu biruhuko.

Zuena yakiriwe na Celebz Magazine adusangiza uko urugendo rwagenzi,udushya tunyuranye  n’ibyamushimishije cyane .Umunyamakuru yatunguwe n’umubyibuho yamubonanye,ubwiza n’ikimero reka sinakubwira.

Mu mvugo yuje umunezero yahamirije umunyamakuru ko yagize ibihe byiza  azahora yibuka,gusa ko igitumye yihutira kugaruka ari uko yarakumbuye abafana be by’akarusho akaba yitegura kubasangiza indirimbo nshya.

Uyu muhanzikazi uhamya ko yagize igihe kinini cyo kwiga neza umushinga wo kuririmba, by’akarusho agenzura ibishimisha abafana, ubu rero akaba yiteguye kubishyira mu bikorwa.

Uyu muhanzikazi ubusanzwe ngo ni umuhinzi wabigize umwuga witeguye kubihuza na muzika no kubibyaza umusaruro. Yibukije abafana be ko atazabatenguha,asaba abahanzikazi gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwigarurira imitima y’abafana.

KANDA KURI VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *