Umuhanzikazi Asinah ari gukira ibikomere nyuma yo gukebwa itama

Umuhanzikazi Asinah yatangaje ko aherutse gusohokana n’incuti ze mu gutaha ategwa n’umukobwa atazi amukeba itama yifashishije u rwembe none yatangiye koroherwa ibikomere.

Inkuru dukesha umuseke bagiranye ikiganiro,ngo mu cyumweru gishize Asinah  yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yasohokeye mu kabari kamwe muri Kigali ahahurira n’umukobwa ‘atazi’ amukebesha urwembe ajya mu bitaro none yatashye.

Asinah wari wasohokanye n’inshuti ze ku wa gatanu w’icyumweru dosoje, avuga ko ubwo yasohoka atashye yahuye n’umukobwa amukebesha ikintu ku itama arakomereka ahita ajya kwamuganga ahitwa kwa Nyirinkwaya.

Ati “Uwo mukobwa ntawe nzi kandi nta n’ikintu yanyambuye wenda ngo mvuge ko ari cyo yashakaga gusa nagiye kumva anshwaratuje ikintu ku itama sinzi niba ari icyuma cyangwa urwembe yakoresheje gusa urebye igikomere mfite bisa nkaho ari urwembe.”

Asinah avuga ko yagerageje gukurikira uwo mukobwa ngo  amubaza icyo amuhoye biranga bitewe no gucika intege mu mubiri.

Uwo mukobwa ngo yamubonye mu isura, nabo yabajije bamubwiye ko bamuzi nk’umukobwa w’umunyamahane ukunda kurwana.

Asinah yamaze gutanga ikirego muri RIB ategereje koroherwa neza ubundi akajya kuburana n’uwo mukobwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *