Umuhanzi w’umunyamerika Gwen Stefani na Blake Shelton baravugwa gukora ubukwe rwihishwa – AMAFOTO

Hari amakuru yuko umuhanzi w’umunyamerika Gwen na Blake baba barashingiranywe rwihishwa ibirori bikaba byarabereye mu busitani bwabo bwite bwa Shelton muri California aho basanzwe batuye.

Nk’uko PageSix ibivuga, uyu mubyeyi w’abana batatu yagaragaye mu mpera z’icyumweru hamwe na Shelton mu busitani bwe bwagutse i Santa Monica, muri California.

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi y’aba bombi avuga ko nyuma yuko uyu mugore avuze Shelton yubatse ishapeli ku mbuga y’uyu muhanzi biri mu buryo bwo kwiyegereza uyu mugore kandi ko bateganya kuzayikoresha mu birori by’ubukwe bwabo.

Gusa amakuru yuko aba bombi baba barashakanye yemejwe nyuma yuko uyu mugore agaragaye yambaye impeta y’ubukwe n’impeta yo gusezerana ubwo yitabiraga ibirori bya siporo barikumwe n’umugabo we ndetse n’umwana we w’umuhungu.

Gwen Stefani yagaragaye yambaye impeta yo gusezerana n’iy’ubukwe

Ku wa gatandatu, tariki ya 12 Kamena 2021, iki cyamamare m’umuziki yari yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram, ayiherekeza amagambo agira ati “SHE’S MARRIIIEEEED” hejuru y’ifoto.

Ariko hagiye habaho impungenge z’imihango yabo y’ubukwe bitewe n’amadini kuko umukobwa ari umugatolika mugihe mugenzi we atariwe.

Stefani na Shelton bahuriye mu birori byo gushaka impano z’umuziki z’abanyamerika irushanwa rizwi nka ’The Voice’ muri 2015.

Stefani yabanje gushyingiranwa na Gavin Rossdale kandi bafitanye abahungu batatu. Shelton we yari yarashakanye n’umuririmbyi wo muri icyo gihugu Miranda Lambert.

Blake Shelton na Gwen Stefani n’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *