Umuhanzi w’umunya-Nigeria MayD yakomerekeye mu nzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro-AMAFOTO

Amazina ye yitwa Akinmayokun Awodumila yamenyekanye nka May D mu buhanzi ni umunya-Nigeria wakunzwe cyane kubera ibikorwa bye ari gutabariza amasengesho menshi nyuma yaho akomerekeye mu nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Mr MayD ari mu bahanzi batangiye kuzamura umuziki wa Nigeria kuva cyera

May D yagize ibikomere nyuma yuko iyo nkongi y’umuriro yafashe inzu ye ayirimo mu gihe yarimo agira ibyo aramira akomerekeramo bikomeye ahita ajyanwa mu bitaro.

Ibi byamekanye nyuma yaho uyu muhanzi agiye ku rubuga rwe akoresha rwa Instagram kuri ’Stories’ Ku cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, aho yasangiye amafoto y’imvune yagize nyuma y’umuriro.

Mr MayD yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ko akeneye amasenegesho y’abakunzi be nyuma yaho inzu ye ifashwe n’inkongi akahakomerekera

Yasabye abakunzi be bamukurikira ko bamusengera ku bwububabare afite, aho yanditse agira ati:”Yemwe basore, ndabinginze munshyire mu masengesho yanyu. Mu rugo rwanjye habaye inkongi y’umuriro kandi amaguru yanjye arashya”.

Gusa n’ubwo byabaye kuri iki cyumweru bivugwa ko uyu muhanzi ashobora kudatinda mu bitaro bishobotse yamaramo igihe gito.

Yarahiye amaguru bikomeye nubwo bivugwa ko yaba yamaze kuva mu bitaro

 

REBA HANO VIDEO BIJYANYE N’INKURU YA KABABARO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *