Umuhanzi Jabastar Intore afatanyije na Double N mu ndirimbo nshya bise Marigarita

Umuhanzi wubakiye umuziki we ku njyana Gakondo, Intore Jaba Star afatanyije na  Nshimiyimana Noel uzwi mu muziki ku izina rya Double N, bashyize ahagaragara indirimbo nshya bise “Marigarita” .

Mu kiganiro na Celebzmagazine, umuhanzi Intore Jabastar yatangaje ko afitanye imikoranire myiza ndetse yo hafi na mugenzi we Double N usanzwe akora injyana ya Hip Hop kuko iyi ndirimbo siyo ya mbere bakoranye dore ko na mbere bakoranye indirimbo ikunzwe cyane bise” Intashyo”.

Jabastar Intore mu ngambaJabastar ni umuhanzi nyarwanda uzwi ibigwi bidasanzwe mu mwuga we bitewe n’ ibikombe amaze kwegukana mu marushanwa atandukanye yagiye abera mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ibi byose abikesha kuba akunda umuco gakondo usibye kuba ari muhanzi ari ni umutoza  w’ intore mu rwego rw’ igihugu kuko yigisha abakiri bato ibijyanye n’ umuco ngo kubyina ndetse no kuririmba.

Double -N

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




One thought on “Umuhanzi Jabastar Intore afatanyije na Double N mu ndirimbo nshya bise Marigarita

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *