Umuhanzi Dudu Baya yakiriye agakiza indirimbo z’isi yaziteye umugongo yinjiye mu zihimbaza Imana

Godfrey Tumaini mu buhanzi uzwi ku izina rya  ‘Dudu Baya’ wo muri Tanzania,yatangaje ko yakijijwe asezera ku ndirimbo z’isi no kuririmba amagambo y’urukozasoni bidatinze ngo aratangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Aganira na EATV ,Dudu Baya yavuze ko yamaze gukizwa ndetse ari umuyoboke w’itorero  rya Mwaposa Kawe muri Tnzania. Nyuma yo kwakira agakiza Dudu Baya yiyemeje guhagarika indirimbo z’isi yari asanzwe aririmba yiyegurira Imana.

Pasiteri Mwaposa Kawe imbere y’abayoboke be kuri iki cyumweru dusoje yatangaje ko ubwo yari mu nzira agenda yatunguwe no kubona umuhanzi Dudu Baya amugenda inyuma amusaba ko yamusengera yumva aremereye mu mutima.

Mwaposa Kawe ngo yihutiye kumuganiriza ndetse amusaba kwihana ngo iyo atamufasha kurokoka yari kujya mu bapfumu. Uyu muhanzi Dudu Baya yaherukaga gufungwa azira kwibasira uumuyobozi w’igitangazamakuru muri Tanzania uheruka gupfa.

fb_img_1566760277565-jpg.1190025fb_img_1566760287493-jpg.1190026

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *