Umuhanzi Davido ategerejwe muri Kenya mu gitaramo yavuze ko azakoreramo ibitangaza

Umuhanzi w’icyamamare wo mu gihugu cya Nigeria yamaze gutangaza ko yiteguye gushimisha abafana be bo muri Kenya mu gitaramo giteganyijwe ku munsi w’ejo tariki ya 18 Kamena 2021.

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yasezeranije abafana be bo muri Kenya ejo azakora ibitazibagirana mu mitre yabo.

Uyu muhanzi umaze kwegukana ibihembo byinshi bituma aba umuhanzi wubashwe cyane ku Isi, yavuze ko nawe ategereje gusabana n’abafana be muri ibyo birori byakataraboneka.

Ni igitaramo cyiswe Global Unity Concert, Davido niwe wenyine uzaba umuhanzi uzaririmbana n’itsinda rye mu buryo bwa Live.

Mu butumwa bwo kumara impungene bamwe mu bafana be, uyu musore w’imyaka 28 yasezeranije gutanga ibyo afite byose kugira ngo abazaza gutaramana nawe batazataha batishimye.

Ni mu butumwa yatangaje asaba nibura bamwe mu bafana bagera kuri miliyoni 2 zaza ku mushyigikira kuko kizaba ari imbonekarimwe.

Yagize ati: “Yemwe basore, ni umuhungu wanyu Davido. Nizereko wamaze kugenzura kuzitabira Igitaramo cy’ubumwe bw’isi. Nkeneye byibuze miliyoni ebyiri z’abafana banjye kuza tukishimana hamwe.’’

Yongeyeho ko ari igitaramo kigiye kuba amateka kuko azaba ari kimwe mu bitaramo byiza azakora. Ati “Si njye ushobora gutegereza kuzababona bafana banjye aho.’’

Muri iki gitaramo giteganyijwe ku munsi w’ejo biteganyijwe gutangira ku masaha y’umugoroba ya Saa kumi, kugira ngo urebe uyu muhanzi bikaba ari ukwishyura amafranga angana na madorali 10 y’Amerika.

Kuva Isi igaragayemo ubwandu bwa COVID19 ndetse na Kenya kikaba n’igihugu cyazahajwe nacyo ubu nicyo gitaramo gikomeye kigiye kuba.

Davido ategeranyijwe amatsiko mu gitaramo cya Global Unity Concert mu gihugu cya Kenya

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *